Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigikomeje, gusa ko imvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye z’ibinyoma ashinja u Rwanda zikomeje kubidindiza.
Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA ku wa 04 Gicurasi 2025 .
U Rwanda n’U Burundi bimaze igihe birebana ay’ingwe ahanini bitewe nuko iki gihugu gishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa RED TABARA ukorera muri Congo, ugamije kurwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Ku wa 10 Werurwe 2025 intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi bw’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu Ntara ya Kirundo, ziganira ku bibazo by’umutekano byateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Imwe mu ngingo ikomeye zaganiriweho ni ukuba u Burundi bwafungura imipaka yabwo n’u Rwanda bwafunze muri Mutarama 2024.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo biganiro bigikomeje ndetse n’iyo ahuye na mugenzi we w’u Burundi buri gihe bagaragarizanya ubushake bwo gukemura ikibazo kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi kugira ngo bibane neza.
Ati “Ariko ikibazo tugira ni uko rimwe na rimwe Perezida w’u Burundi atanga ikiganiro mu bitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda, bikaba bitudindiza mu byo twifuza. Ntabwo ari Abanyarwanda gusa n’Abarundi bifuza ko twagarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.”
Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku biganiro Perezida Ndayishimiye aherutse kugirana n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda ko ngo rushaka gutera igihugu cye, ibintu rutahwemye kugaragaza ko nta shingiro bifite.
Ati “Bivuze ko ibyo biganiro bitudindiza ariko ntabwo bizaduca intege mu gushaka amahoro n’u Burundi, n’uko umubano wakongera kumera neza.”
Kugira ngo ibyo bigerweho Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza ko impande zombi zakomeza gukorana ku rwego rw’umutekano ariko n’imvugo zibasira ikindi gihugu ku mpande zombi zikagabanyuka.
Ati “Cyane ko [izo mvugo] ziba zidashingiye ku kuri. Iyo uvuze ngo u Rwanda rurashaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri n’Abarundi ubwabo barabizi. Twifuza ko izo mvugo zagabanyuka ku ruhande rw’u Burundi hanyuma tugakomeza gufatanya igihe nikigera umubano uzongera ugaruke.”
Muri Mutarama 2025 ni bwo Guverinoma y’u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda.
Hari nyuma y’amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n’ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n’u Rwanda.
Nyuma yo gufunga umupaka Ndayishimiye yagiye agaragara mu mvugo zitandukanye zishinja u Rwanda ko rushaka gutera igihugu cyabo, nyamara rukabihakana rugaragaza ko nta shingiro bifite.