BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Imodoka ziherekeza Perezida Museveni zagonze moto

Imodoka ziherekeza Perezida Museveni zagonze moto

admin
Last updated: September 13, 2022 5:23 am
admin
Share
SHARE

Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka yatejwe n’imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Museveni.

Perezida Museveni yasabye ko igihe imodoka ze zitambuka abandi bajya bava mu muhanda akabanza akanyuraho

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu baryamye hasi bigaragara ko babaye.

Ikinyamakuru Chimp Report cyanditse ko abantu batatu barimo umumotari n’abagenzi babiri yari ahetse bakomerekeye muri iriya mpanuka.

Uyu mumotari n’abo bagenzi bajyanywe ku Bitaro bya Mulago ngo bitabweho n’Abaganga.

Perezida Museveni yari avuye ku Biro bye i Entebbe ku wa Mbere mu gitondo, nibwo imwe mu modoka ze yagonze bariya bantu

Umuvugizi wa Polisi yo mu Mujyi wa Kampala, SSP Patrick Onyango yemeje iriya mpanuka.

Ati “Mu masaha ya saa tanu n’iminota mirongo ine (11h40 a.m), twakiriye ikibazo cy’impanuka ikomeye yabereye ku muhanda Northern bypass, ahitwa Masanafu, aho umumotari yinjiye muri imwe mu modoka ziherekeza Perezida.”

SSP Patrick Onyango yavuze ko umumotari yari ahetse abagenzi babiri kandi bitemewe. Yavuze ko abagonzwe n’iriya modoka bose bajyanywe kwa muganga ko ntawapfuye.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abajyanywe kwa muganga ari Charles Maka, Joan Nabbanja naho uwitwa Eric Elama yageze kwa muganga aburirwa irengero.

SSP Patrick Onyango yavuze ko itegeko riteganya ko igihe imodoka za Perezida Museveni zigenda, abantu bose baziha umwanya, zamara gutambuka na bo bakongera kugenda mu muhanda.

Chimp Report kivuga ko mu mwaka wa 2020, imodoka ya Perezida Museveni yagonze ihene, igeze ahitwa Seeta, muri Mukono, nyiri iyo hene yishyurwa amafaranga.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • lg says:
    September 13, 2022 at 6:08 am

    ibi nimikorere mibi ya polisi nibo bashinzwe umutekano wo mumuhanda sinumukuru wigihugu ugomba kubisaba ahubwo ukuriye polisi muli ako gace akwiye guhindurwa ntazi icyo akora

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
Mu mahanga

Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?