BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Imodoka ya RCS yagonze umuntu wari ugiye gusenga

Imodoka ya RCS yagonze umuntu wari ugiye gusenga

admin
Last updated: July 23, 2022 7:57 pm
admin
Share
SHARE

Nyanza: Mu mudugudu wa Rugari mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza haravugwa impanuka y’imodoka ya RCS yagonze umukecuru ahita apfa.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022 ahagana i saa tatu n’igice za mugitondo imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Corolla y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ifite plaque GR 331 E yari itwawe n’umucungagereza igeze ku muhanda Nyanza-Huye igonga umukecuru witwa Rachel Rushirabake w’imyaka 66 y’amavuko ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Rene Irere yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yagonzwe ubwo yambukiranyaga umuhanda

Ati “Uwo mukecuru yagonzwe ubwo yambukiranyaga umuhanda ahita yitaba Imana.”

Amakuru abatuye muri kariya gace babonye iriya mpanuka bahaye UMUSEKE ni uko nyakwigendera yari agiye mu materaniro muri Kaminuza ya UNILAK aho Abadventiste b’umunsi wa karindwi bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza bari bateraniye.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda yibukije abakoresha umuhanda ko bagomba guteganya bakamenya aho bageze.

Yabwiye abagenzi kwitonda bakareba niba nta binyabiziga bibari hafi  mbere yo kwambuka.

SSP Irere yibukije abatwara ibinyabiziga guteganya bareba niba bageze mu nsisiro bakagabanya umuvuduko bakagenda gahoro kandi bagaha uburenganzira  abanyamaguru nkuko amategeko abiteganya.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Nyanza.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i  Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • kagoro says:
    July 23, 2022 at 8:39 pm

    Inkuru ibabaje cyane.Family ye yihangane.Ariko se koko yitabye Imana?Umubwiriza 9:5,havuga ko upfuye atongera kumva.He is totally unconscious.Nta gice na kimwe cy’umuntu cyongera gukora iyo dupfuye.Ubwonko butuma dutekereza,burabora.Roho idapfa kandi ikomeza gukora iyo dupfuye,yahimbwe n’Umugereki witwaga Platon.Nkuko bible ivuga,abapfa barumviraga Imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Abapfa biberaga mu by’isi gusa,batarashatse Imana hakiri kare,ijambo ry’Imana rivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuli.

    Reply
  • Theoneste NSENGUMUREMYI says:
    July 23, 2022 at 9:08 pm

    Yoooo, Inkuru irababaje Ku badivantisti b’umunsi wa Karindwi no Ku muryango wa Mukecuru, gusa Imana imwakire iteka inamwiyereke kandi ikomeze umuryango we nkuko nawe yari agiye kuyisenga. Naruhukire mu mahoro kandi Imana imwiyereke iteka. Hahirwa abapfa bagabapfira muri Nyagasani.

    Reply
  • NTIR says:
    July 24, 2022 at 6:06 am

    NTAKUNDI!

    Reply
  • Pingback: Imodoka ya RCS yagonze umuntu wari ugiye gusenga - Hano News
  • MATAYO says:
    July 27, 2022 at 7:05 am

    Basi twihanganishije umuryango wanyakwigendera ibyahishuwe 14:13 uwomuryango yobu7:1:11

    Reply
  • Honorine says:
    July 29, 2022 at 10:52 am

    Rip mama!!famille mwihangane one day muzamubona

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?