BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Imiryango ifite abaguye mu bitero bya MRCD-FLN ya Rusesabagina yabibutse

Imiryango ifite abaguye mu bitero bya MRCD-FLN ya Rusesabagina yabibutse

admin
Last updated: December 16, 2022 4:35 pm
admin
Share
SHARE

Imiryango ifite abayo biciwe mu bitero byagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN wa Paul Rusesabagina n’abakomerekejwe nabyo mu 2018; 2019 na 2022 kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, yateguye igikorwa cyo kubibuka.

Abaguye mu bitero bya MRCD-FLN bibutswe

Iki gikorwa cyabereye mu ishyamba rya Nyungwe hamwe mu ho ibyo bitero byagabwe.

Ibi bitero byagabwe mu murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu murenge wa Kitabi na Uwinkingi muri Nyamagabe ndetse no mu Murenge wa Bweyeye muri Nyamasheke byose byiciwemo abaturage icyenda. Muri ibyo bitero kandi hatwitswe imodoka  ndetse hanasahurwa imitungo indi iratwika.

Igikorwa cyo kubibuka no kwamagana ubwo bugizi bwa nabi cyatangiriye mu Mudugudu wa Kintobo mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Abari muri cyi gikorwa bari bafite ibyapa  biriho ubutumwa bwamagana ubwo bugizi bwa nabi, basaba  ko bitazongera ukundi.

Ubutumwa bwagize buti “Twamaganye iterabwoba rya MRCD-FLN”

Muri  Mata 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Paul Rusesabagina imyaka 25 y’igifungo,mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi yagabanyirijwe ibihano akurwa ku myaka 20, ahabwa gufungwa imyaka 15 kuko yorohereje ubutabera.

Abahawe ibihano n’Urukiko rw’Ubujurire uko ari 21, bose bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu .

AMAFOTO: The NEWTIMES

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • NDAMYUMUGABE FIDEL says:
    December 17, 2022 at 8:53 am

    NATWE TWIFATANI NABABAVANDIMWE KWIBUKA ABACU TUNAMAGANA BIRIYA BIKORWA BYAKINYAMASWA

    Reply
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    December 17, 2022 at 10:08 am

    Kwica rubanda ku nyungu za politiki ni ibyo kwamaganywa. Dukwiye rero kwifatanya n’aba bavandimwe bibuka ababo. Gusa ntitwabura kwibaza ukuntu abo muri Nyungwe bemerewe kwibuka ariko abiciwe mu isoko lya Byumba batajya bemererwa kwibuka ababo! Ese abapfiriye muri Kanama bo baribukwa? Higeze gutangwa igitekerezo cyo kwubaka urwibutso rwa Kibeho ariko cyamaganiwe kure! Abaturage ba Musanze ntibajya bibuka ababo biciwe mu buvumo, n’ahandi henshi. None ni iki gituma abiciwe muri Nyungwe barusha abandi? Ese hibukwa hashingiye ku uwishe abo bibuka? Abaye aribyo byaba gushinyagura!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?