Kuvugurura Gare ya Nyabugogo biteganijwe gutangira mu 2025 bikazarangira mu 2027 bitwaye ari hagati ya miliyoni 100 na miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika.
Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Emma-Claudine Ntirenganya ,avuga ibishoboka ko ikiguzi cyo kuyivugurura gishobora kwiyongra.
yagize ati: “Ikiguzi cya nyuma kizagenwa nyuma y’inyigo no kwemezwa.”
Iyi byitezwe ko izorohereza urujya n’uruza rw’aberekeza mu ntara z’igihugu ndetse n’abajya mu bihugu by’ibituranyi .
Ntirenganya yavuze ku itangira ry’ibi bikorwa n’uburyo serivise zatangirwagamo zitazahagarara mu gihe ibikorwa bizaba birimbanyije .
Yagize ati: “Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’inzego zishinzwe gutwara abantu n’ibintu bagaragaje ahantu ho kwimukira by’agateganyo hafi y’ahantu hasanzwe hagamijwe kudahungabanya ubucuruzi buhakikije. Ahantu ho kwimukira by’agateganyo hazamenyeshwa abaturage muri rusange mu minsi ya vuba ”.
Iyi gare nshya yitezweho kuzakira umubare wisumbuye wa bisi n’abagenzi. Gusa biracyaganirwaho ngo harebwe umubare n ’ingano nyayo y’ibikoresho byose bikenewe n’ibikorwaremezo bizashyirwamo .
Biteganyijwe ko gare nshya izaba ifite aho bisi zihagarara, aho abagenzi bategerereza, aho bakorera, ahacururizwa ndetse n’ahakorera ubuyobozi, uburyo bwo kwerekana amakuru no kwishyura, uburyo bw’isukura, ah’abashinzwe umutekano, imyidagaduro ndetse n’ubuzima bwiza n’ibindi.
Umujyi wa Kigali urateganya kandi gushyiraho sisitemu yihariye y’ahantu hagenewe kunyura bisi gusa, Dedicated Bus Lane (DBL) mu masaha aba arimo umubyigano nk’igihe cyo kujya ku kazi cyangwa kukavaho.