BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Imikino y’abakozi: Umutoza wa Rwandair yahaye umukoro ARPST

Imikino y’abakozi: Umutoza wa Rwandair yahaye umukoro ARPST

admin
Last updated: July 25, 2022 12:16 pm
admin
Share
SHARE

Mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikino yo kwishyura y’umunsi wa Kane mu mikino yo kwishyura. Ikigo cya Rwandair, gikomeje isomo muri iyi shampiyona iri kugana ku musozo.

Shampiyona y’Imikino y’Abakozi imaze kuzamura urwego

Ikipe ya Rwandair VC nyuma yo kunyagira amaseti atatu ku busa ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, umutoza mukuru w’ikipe ya Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Peter Kamasa, yavuze igikomeje kubafasha kwitwara neza ariko anaha umukoro ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.

Aganira na UMUSEKE, Peter Kamasa yagarutse ku bufasha ubuyobozi bwe bukomeza gutanga, ari nacyo kiba ibanga ry’intsinzi zihoraho muri iki kigo [Rwandair].

Ati “Ahanini dufashwa n’imyitozo myinshi dukora. Ikindi navuga ni uko ubuyobozi bwa Rwandair bugerageza gushyigikira siporo mu buryo bushoboka. Gusa turacyafite urugendo. Intego ni ugusubirana igikombe cya shampiyona tubitse.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikigo cyagerageje gushaka abakinnyi beza kandi bize bagahabwa akazi, bityo ko akomeza kubishimira ubuyobozi.

Avuga ku rwego shampiyona y’abakozi igezeho ugereranyije n’imyaka yashize, ahamya ko guhangana kwiyongereye ariko hakirimo ibyo gukosora ku ruhande rw’ubuyobozi bwa ARPST.

Aha ni ho Peter Kamasa yahereye aha umukoro komite Nyobozi y’iri shyirahamwe, cyane ko abafatanyabikorwa bakiri bake muri iyi mikino y’abakozi.

Ati “Njye navuga ko umuntu udakina iyi shampiyona hari ibyo ahomba kubera ko uretse no gutwara igikombe, siporo ni ubuzima. Iyo umaze amasa abiri cyangwa atatu uri muri siporo, urataha ugakaraba ukaruhuka, umubiri ukamera neza.”

Yongeyeho ati “Kimwe mu bintu bitatu by’ingenzi umuntu aba agomba kugira, harimo no gukora siporo kuko uyikora ntuzapfa kubona arwara, nkanjye sinjya ndwara kuko nkora siporo.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko iyi shampiyona itegurwa na ARPST, ibigo bitaritabira bikwiye kuza kwitabira kuko ari inyungu kuri byo mbere y’uko biba inyungu ku Ishyirahamwe.

Gusa n’ubwo avuga ibi byose, Kamasa abona hari ibigomba gukosorwa no kongerwamo imbaraga kugira ngo iyi shampiyona irusheho kuba ubukombe.

Ati “Ibibuga gutegurwa kare kuko hari igihe ababishinzwe batinda. Ababishinzwe bakwiye guhwiturwa. Ikindi ni ibikoresho. ARPST ishake abaterankunga. Kuko n’ibihembo bizazamuka. Ibihembo nibizamuka na shampiyona izazamuka.”

Yakomeje agira ati “Bashake ushinzwe iyayamamazabikorwa muri ARPST kuko abitabira iyi mikino baba ari benshi ku buryo uwaza kuhamamaza ntacyo yahomba.”

Imikino yo kwishyura iracyakomeje n’ubwo hari ibigo byasoje imikino yabyo, ariko indi iracyakinwa.

Ubusanzwe shampiyona y’abakozi ikinwa mu buryo butandukanye. Hari ibigo bikina mu bice by’abakozi ijana kuzamura [Catégorie A] n’ibigo biba mu gice cy’abafite abakozi bari munsi y’ijana [Catégorie B].

Indi mikino yabaye mu cyumweru gishize:

Football:

RDB 1-9 REG

RMS 3-1 RRA

Minagri 2-1 RMB

Mininfra 2-5 IPRC-Kigali

RBC 3-1 MOD

Volleyball:

WASAC 3-2 MOH

Rwandair 3-0 UR-Huye

REG 3-0 RMS

Ibigo by’abikorera:

Bralirwa 2-2 SKOL

Basketball mu bigo by’abikorera:

IHS 83-88 STECOL

I&M Bank 63-35 Bralirwa

BPR 48-56 BK

Abakinnyi ba Rwandair VC barimo Kamasa utoza anakina
Nyuma y’umukino amakipe agaragaza ko nta guhangana kundi
Umunyamabanga Mukuru wa ARPST, Rwabuhihi Innocent aba ari gukurikirana ibibera ku bibuga bitandukanye
Abafana baba baje kureba iyi mikino
Ikipe y’ikigo cya Rwandair iri mu zikomeye zikina shampiyona y’abakozi
Kamasa arakina akanatoza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?