BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Imikino y’abakozi: Minadef na Rwandair zateye intambwe ya 1/2

Imikino y’abakozi: Minadef na Rwandair zateye intambwe ya 1/2

admin
Last updated: September 10, 2022 10:13 am
admin
Share
SHARE

Mu mikino ibanza ya 1/4 na 1/2 muri shampiyona y’abakozi, ikipe ihagarariye Minisiteri y’Ingabo (MOD) n’ihagarariye ikigo cya Rwandair, zatsinze imikino ibanza.

Shampiyona y’abakozi isifurwa n’abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere

Ku wa Gatanu tariki 9 Nzeri, hatangiye imikino ya 1/4 na 1/2 muri shampiyona y’abakozi (ARPST League).

Amakipe yose azajya akina imikino ibanza n’iyo kwishyura muri buri Cyiciro (1/2 na 1/4).

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya Rwandair FC ifashijwe na Thierry, Habiyaremye, Bonane na Dieudonné, yatsinze RSSB FC ibitego 6-0, MOD FC itsinda RBA FC 2-0, RBC itsinda REG FC 7-1, mu gihe RMS yatsinzwe n’ikigo Cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibitego 6-1.

Umutoza mukuru wa Rwandair FC, Kalimba Richard aganira na UMUSEKE, yavuze ko gutsinda ibitego byinshi kandi ikipe ntiyinjizwe biri mu byakosowe ariko ko abakinnyi be bagifite kwirara muri bo.

Uyu mutoza kandi yanavuze ko abona shampiyona y’abakozi yazamuye urwego kandi icyo kwishimira kindi ari uko ibigo bikomeje gutanga akazi.

Indi mikino yabaye:

Basketball:

Rwandair BBC 76-58 MOD BBC

IPRC-Kigali BBC 64-49 RMB

WASAC 68-39 UR

Volleyball:

Primature 3-0 RAB

Mu bigo by’abikorera, imikino izakinwa ku wa Gatandatu wa tariki 17 Nzeri 2022. STECOL izaba yakiriye BK, mu gihe IHS izaba yakiriye BPR.

Indi mikino ibanza iteganyijwe mu Cyumweru gitaha cya tariki 16 na 17 Nzeri 2022.

Rwandair FC yatanze isomo rya ruhago
RSSB FC ntabwo wari umunsi mwiza kuri yo
Abatoza ba Rwandair FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?