BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Imihigo irakomeje: Salma Mukansanga mu bazita Izina Abana b’Ingagi

Imihigo irakomeje: Salma Mukansanga mu bazita Izina Abana b’Ingagi

admin
Last updated: August 29, 2022 2:39 pm
admin
Share
SHARE

Umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salma Rhadia, yashyizwe mu bihangange bizitabira umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi uteganyijwe muri Nzeri 2022.

Mukasanga Salma akomeje kugirirwa icyizere mu Rwanda

Mu gihe habura iminsi ine gusa habe umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi uzabera mu Kinigi mu Akarere ka Musanze, amazina y’abazagaragara muri uwo muhango, akomeje gutangazwa umunsi ku wundi.

Abana b’Ingagi 20 ni bo bazitwa Izina mu muhango usanzwe ubera mu Akarere ka Musanze mu Kinigi aho Ingagi ziba.

Urutonde rw’abazagaraga muri uwo muhango, yatangiye gushyirwa hanze tariki 28 Kanama 2022, ruriho Mukasanga Salma Rhadia n’andi mazina asanzwe azwi.

Abandi ni Gilberto Silva wakiniye Arsenal, Laurene Jobs uyobora umuryango Emerson Collective, Moses Turahirwa usanzwe ari rwiyemezamirimo washinze Moshions izwiho gucuruza imyenda ya Made in Rwanda n’indi mitako ikorerwa mu Rwanda, Dr Evan Antin, umuhanzi Youssou N’dour usanzwe ari inshuti y’u Rwanda na Dr Cindy Descalzi Pereira ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za América.

Salma izina rye rikomeje kuba rinini mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, mu mwaka ushize wa 2021 yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa Mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Uretse ibyo byose kandi, ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.

Mukansaga ari mu basifuzi bazasifura igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar uyu mwaka mu kwezi k’Ugushyingo.

Ari mu bazasifura Igikombe cy’Isi kizebera muri Qatar uyu mwaka
Aherutse mu mikino ya Commenwealth
Salma Mukansanga akomeje kwaguka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • mahame says:
    August 29, 2022 at 5:20 pm

    Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu bimwe,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.

    Reply
  • mahame says:
    August 29, 2022 at 5:20 pm

    Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu bimwe,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?