Abaturage mu Burundi baravuga ko batewe impungenge n’Imbonerakure zikubutse mu ntambara muri Repibulika iharanira demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 zitashye amara masa ko zizabiba.
Izi nsoresore zivuga ko zagambaniwe na leta kuko zemerewe amafranga mbere yo kugenda ntizayahabwa kandi ko imiryango yabo itigeze ifashwa na rimwe.
Bavuga ko binjijwe mu gisirikare basezeranywa Amadorali 500 y’Amerika ndetse no kwishyurirwa ibiribwa ariko amaso yaheze mu kirere .
Aba basore b’urubyiruko rw’imbonerakure bavuga ko leta yari yarabemereye ko imirwango yabo izahabwa indishyi mu gihe hagize ugwa ku rugamba nyamara leta ngo yabirengeje ingohe bavuga ko usibye no guhabwa indishyi umuryango utemerewe no gushyingura cyango ukore ikiriyo cy’umuntu wabo.
Mu myaka yashize imbonerakure zagiye ziherekeza ingabo za leta mu bikorwa byo guhiga abarwanyi n’imitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’u Burundi ,nyuma y’aho perezida w’iki gihugu yemereye perezida Tshisekedi WA DRC KU mufasha kurwanya umutwe wa M23 wamuzonge n’imbonerakure zoherejwe muri uru rugamba.
Leta y’u Burundi yagiye ihakana kenshi ko ntangabo n’imbonerakure yohereje muri iyi ntambara iri mu burasirazuba bwa DRC ,icyokora igitangazamakuru SOS cyagiye gitangaza inkuru nyinshi zivuga ku mpfu z’imbonerakure zingwa ku rugamba zihanganyemo na M23 ariko imiryango yabo ntihabwe indishyi.