BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Imbamutima za Mateso na Mugenzi nyuma yo gutsinda Police

Imbamutima za Mateso na Mugenzi nyuma yo gutsinda Police

admin
Last updated: December 10, 2022 9:30 pm
admin
Share
SHARE

Umutoza mukuru w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Mateso Jean de Dieu na rutahizamu w’iyi kipe, Mugenzi Bienvenu bahamya ko intsinzi bakuye kuri Police FC igarura umwuka mwiza mu rwambariro rw’ikipe kandi ari iyo kwiyunga n’abafana.

Kiyovu Sports yabonye intsinzi yo kwiyunga n’abakunzi bayo

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye intsinzi yakuye kuri Police FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu, Erisa Ssekisambu mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona.

Ni intsinzi yabonetse nyuma y’imikino ibiri yaherukaga, iyi kipe yo ku Mumena nta n’inota ibona kuko yatsinzwe na Gasogi United 3-1, na AS Kigali ibitego 4-2.

Nyuma yo kubona aya manota atatu, Mateso Jean de Dieu wasigaranye inshingano zo gutoza iyi kipe mu buryo bw’agateganyo, yavuze ko ari amanota atatu y’ingenzi cyane ariko nanone ari ikimenyetso cy’uko mu rwambariro harimo umwuka mwiza.

Ati “Abakinnyi nari nabasabye kuduha aya manota atatu, kandi ndabashimira ko babigezeho. Mbere y’umukino nabibukije ko abakunzi ba Kiyovu banyotewe n’intsinzi, ni iby’agaciro kuba tubonye intsinzi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kubona iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’umwuka uri mu rwambariro rw’ikipe. Yanongeyeho ko ari intsinzi yo kwiyunga n’abafana ba Kiyovu Sports.

Mateso yakomeje avuga ko kubana n’abakinnyi bisaba kubafata neza, bakaganirizwa neza kugira ngo babashe gutanga umusaruro mwiza ikipe iba ibifuzaho.

Rutahizamu w’iyi kipe, Mugenzi Bienvenu yunze mu ry’umutoza we, avuga ko kubona amanota atatu imbere ya Police FC bisobanuye byinshi kuri iyi kipe ariko yongera kwibutsa abakunzi b’iyi kipe ko badakwiye gucika intege.

Ati “Wari umukino twari twafashe nk’uwanyuma. Twari twavuze ko tugomba gutsinda tukiyunga n’abafana. Abakunzi ba Kiyovu ntibakadusige kuko kuza kwa bo bidutera imbaraga. Ntibakadute ikipe ni iyabo.”

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kubona amanota y’uyu munsi, yahise igira 24 inafata umwanya wa Kabiri, irusha AS Kigali inota rimwe ariko yo ntirakina umukino w’umunsi wa 13.

Kiyovu yafashe umwanya wa kabiri by’agateganyo
Mateso Jean de Dieu [uri ibumoso] yemeza ko mu rwambariro rwa Kiyivu nta kibazo gihari
Mugenzi Bienvenu yamagariye abakunzi ba Kiyovu gushyigikira ikipe yabo mu bibi no mu byiza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Rugamba says:
    December 11, 2022 at 8:38 am

    ABAYOBOZI BA TEAM YO MU RWANDA NI BAMESSE KA 1 BAKORESHE ABATOZA BO MU RWANDA KUKO KUBAGIRA ABUNGIRIZA NIBO BATEZA AKAVUYO NA MATIKU BAGAMBANIRA ABATOZA BAKURU.BYARAGARAGAYE KURI CAMARADE,MATESSO ,CANESIUSS, JABILI,NABANDI TUTAVUZE.MURAKOZE.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?