BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ikirego cyageze muri FIFA; Ibya Adil na APR byafashe indi ntera

Ikirego cyageze muri FIFA; Ibya Adil na APR byafashe indi ntera

admin
Last updated: November 24, 2022 4:33 pm
admin
Share
SHARE

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Adil Erradi Muhammed ahamya ko yamaze gutandukana n’iyi kipe ndetse ikirego yamaze kukigeza mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] asaba indishyi.

Adil Erradi yamaze kujyana APR FC muri FIFA

Uyu munya-Maroc wahagaritswe mu nshingano ze tariki 14 Ukwakira 2022, ashinjwa imyitwarire mibi mu kazi ke no kubiba umwuka mubi mu bakinnyi.

Gusa n’ubwo uyu mutoza yahagaritswe, we avuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko byakozwe kuri telefoni igendanwa, nyuma y’iminsi itatu gusa bibaye abona guhabwa ibaruwa.

Ntabwo Adil yigeze atinda mu Rwanda nyuma yo guhagarikwa mu buryo we atigeze yemera, kuko yahise afata umuryango we basubira mu gihugu cya Maroc, ariko mbere yo guhaguruka mu Rwanda yavuze ko atiteguye kuzagaruka muri iyi kipe yamusuzuguye bene aka kageni.

Aganira na B&B Umwezi, uyu munya-Maroc yemeje ko yamaze gutandukana na APR FC tariki 23 Ukwakira 2022 kandi yanamaze gutanga ikirego muri FIFA asaba ko yahabwa indishyi n’ikipe y’Ingabo, zingana n’ibihumbi 900$ [asaga miliyoni 900 Frw].

Mu minsi ishize, APR FC yohereje Mupenzi Eto’o muri Maroc kujya kuguyaguya Adil ngo habeho ubwumvikane mu gutandukana cyangwa harebwe niba yagaruka mu kazi ariko uyu mukozi w’iyi kipe yarinze ava muri iki gihugu batabonanye atanitabye telefoni ye.

Kugeza ubu ntacyo Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo buratangaza kuri aya makuru, ariko ibimenyetso byerekana uyu mutoza atagaruka mu Rwanda.

Adil yari amaze imyaka itatu mu Rwanda. Yahesheje APR FC ibikombe bitatu bya shampiyona harimo n’icyo yatwaye adatsinzwe ndetse agaca ako gahigo.

Asubira iwabo yasize avuze kugaruka gukomeza akazi muri APR FC [Ifoto/Ntare Julius]
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • BYINZUKI Jean Baptiste says:
    November 24, 2022 at 11:09 pm

    Courage Adil……..

    Apr imemyereye kurenganya andi makipe yo mu Rwanda turebe ko izagura na FIFA.

    Nibayihane Wenda nayo yakumva

    Reply
  • Rugamba says:
    November 25, 2022 at 9:01 am

    Adill yavuye Belgique Ari sans adresse Eto aramuza na muri apr , Ntaho yatoje nukuvuga ko agize amahirwe akabona izo cash 580.000.000 fr Yaba avuye Matongi mu bukode akagura appartement ye. Ahubwo azajyane na Eto na georgine bamuhaye contrat ya 2 ans ataratugeza mu matsinda ,nu bwa Mbere nunva team yishurira Umutoza kujya kwiga agasiga team . Dushake ABA tech. badukorera AKAZI .murakoze

    Reply
  • Rukundo says:
    November 25, 2022 at 10:09 am

    APR nikore vuba izane abatoza kuko ibifitiye uburenganzira kuko adill yataye AKAZI.Uwarebye mach ya Kiyovu yaribonye ukugomborwa ibitego 2 mu gice cya ka 2 Abakinnyi barananiwe biragaragara défense yipanga mu kavuyo ahubwo twagize amahirwe akomeye Kiyovu yari kudutsinda. Kandi haza abatoza bashiramo umutoza wungirije Wu munya Rwanda, Naho adill ubuyobozi bwaramwizeye 100/100 arangije yikorera ibyo ashaka arica aracyiza niho bigejeje apr murabibona.murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?