BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ikigo NIYO Travels kirafasha Abanyarwanda n’abandi bashaka kwiga hanze y’u Rwanda

Ikigo NIYO Travels kirafasha Abanyarwanda n’abandi bashaka kwiga hanze y’u Rwanda

admin
Last updated: December 19, 2022 4:01 pm
admin
Share
SHARE

Ikigo NIYO Travels kivuga ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose , kuko imbogamizi bahuraga na zo zo gushaka za Kaminuza bigamo zabonewe umuti urambye.

Abanyeshuli barenga 400 bagiye kwiga hanze babifashijwemo na NIYO Travels

Kuri ubu NIYO Travels ihuza Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze ikabashakira za Kaminuza nziza mu Burayi, Amerika na Canada ndetse no muri Aziya, ikabashakira ibyangombwa byose bisabwa, birimo ahari amashami bifuza, visa, uburyo bwo kwishyura bworoshye, uburyo bwo gucumbika n’ibindi byari bisanzwe bigoye.

Ibi NIYO Travels ibibasha kuko hari za Kaminuza ziri muri ibi bihugu ikoranye na zo hafi mu myaka 10 ishize buryo bwo korohereza Abanyarwanda bashaka kuzigamo bakabona ibyangombwa n’ibindi biborohereza kwigayo batavunitse.

Abanyeshuli barenga 400 bababonye uburyo bwo kwiga hanze binyuze muri iki kigo.

Umuyobozi w’iki kigo Ismail NIYOMURINZI ashimangira ko NIYO Travels yabashije gukuraho imbogamizi zose zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera barusahurira mu nduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.

NIYOMURINZI agira ati “Mu mbogamizi zariho ni uko umuntu watekerezaga kujya kwiga i Burayi n’ahandi yumvaga ko bihenze cyane kandi bigoranye. Ikindi ni impugenge ku ireme ry’amashuli ndetse n’umutekano w’abana babo”.

NIYO Travels ni igisubizo ku buryo nk’ubu ishobora kubona ishuli ryiza nko muri Poland kuma euro 1500 ku mwaka.

Ikindi ni uko guhera kuri admission, visa application, airport pick up ndetse n’amacumbi NIYO Travels ifasha abanyeshuli kubigeraho binyuze muri za Kaminuza bakorana. NIYO Travels ikorana na za Kaminuza zisanzwe ziri ku rutonde rw’izikomeye ku isi kandi umutekano w’abana ukaba wizewe.

Ismail ashishikariza ababyeyi mu Rwanda bifuza kohereza abana babo kwiga mu mahanga kugana byoroshye ikigo NIYO Travels, kikamufasha gushakira umwana we ishuri rijyane n’ikifuzo cye kandi bifite icyerekezo.

Kwifashisha NIYO Travels ushaka kwiga hanze y’igihugu, byongera amahirwe n’umutekano ku mwana wiga, kuko akurikiranirwa hafi aho yiga, akandikishwa yewe akagabanirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n’uko byari bisanzwe.

Ibi ngo byiyongeraho gufasha umwana kubona ibyangombwa by’urugendo nka Passport na Visa y’igihugu agiyemo ku buryo bumworoheye cyane

United Scholar Center yabigezeho binyuze mu kugirana imikoranire ya hafi n’ibigo by’amashuri mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi, America n’Asia.

Niba ushaka ibisobanuro byimbitse ku mikorere n’imikoranire ya NIYO Travels ndetse na Kaminuza ikorana nazo ziri hirya no hino ku isi, wagana aho bakorera mu Mujyi hagati ku nyubako ya Centenury House muri itage ya gatatu. Wanabahamagara kuri 0788 30 75 38 cyangwa kuri 0788 30 43 87 bakaguha ibisonuro birambuye.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?