Ikigo Recording Academy gitegura kikanatanga ibihembo bya Grammy Awards kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB mu rwego rwo kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.
Mu itangazo ubuyobozi bya Recording Academy bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwemeza ko bwamaje kugirana amasezerano y’imikoranire na RDB ndetse n’abandi bafatanyabikorwa babo ku mugabane w’Afurika.
Francis Gatare umuyobozi mukuru wa RDB yavuze ko amasezerano azagira uruhare mu kwamamaza umuco nyarwanda ku isi.
Ati: “U Rwanda rwiyemeje gushyigikira icyerekezo cyo guhuza ibitekerezo byo guhanga udushya ku mugabane w’Afurika bifitanye isano n’amateka n’umuco n’intego byacu byishimirwa kandi bigasangizwa Isi.”
Ibi kandi bibaye nyuma y’ uko inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023 yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Grammy Global Ventures komanyi ishora imari mu ishyirwa mu bikorwa rya Grammy awards.