BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ikibazo cya Pogba na mukuru we gikomeje gufata indi ntera

Ikibazo cya Pogba na mukuru we gikomeje gufata indi ntera

admin
Last updated: August 30, 2022 2:56 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo gushinja murumuna we amarozi, Mathias Pogba uvukana na Paul Pogba, yavuze ko hari byinshi abantu batamenye kuri murumuna we birimo ko yaroze umukinnyi bakinana mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Mathias Pogba akomeje gushinja amarozi murumuna we, Paul Pogba

Nyuma yo kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga, mukuru wa Paul Pogba, Mathias Pogba yavuze ko agiye gushyira hanze amakuru azamenyesha abakinnyi, abafana, abaterankunga uwo murumuna we Paul Pogba ari we.

Uyu muvandimwe w’uyu mukinnyi umaze kubaka izina ku Isi mu gukina ruhago ndetse wanigaruriye imitima ya benshi, yavuze ko murumuna we yigira mwiza kandi bitandukanye n’ukuri.

Ati “Abantu bazamenya ko nta kigwari, nta mugambanyi yewe nta ndyarya nka we ku Isi.”

Mathias akomeza avuga ko hari igihe Pogba yamusabye kumushakira umupfumu kugira ngo aroge mugenzi we bakinana mu ikipe y’Igihugu, Mbappé.

Yakomeje avuga ko Pogba yashatse umwe mu bayoboke b’idini ya Islam wo kumufasha kuroga Mbappé.

At “Mbappé wabyumvise? Ntabwo nkurwanya ibyo mvuga ni ku neza yawe, ibyo mvuga byose ni ukuri kandi mfite ibimenyetso. Mu byukuri ntabwo ari byiza kugira indyarya n’umugambanyi hafi yawe.”

Mathias yakomeje avuga ko hari ubwo ubuzima bwe bwari hagati y’urupfu n’ubuzima kubera Paul Pogba.

Ati “Paul washakaga kundangiza burundu, kumbeshya ndetse no kumfungisha. Ariko narabikekaga, njye si ndi nkawe mfite ibimenyetso by’ibyo mvuga.”

“Umva muvandimwe kubeshya abantu nta bwo ari byiza, nta bwo dupfa amafaranga, warambeshyeye nari mpfuye kubera wowe, wansize mu rwobo uriruka ujya kwigira umuzirantenge.”

 

Nubwo avuga  ibi byose, Mathias yaketsweho kuba mu itsinda ryateye ubwoba Pogba

Paul Pogba ukomeje kuvugwaho ibi byose na mukuru we, yahise atanga ikirego mu nzego z’umutekano, avuga ko hari abantu bakomeje kumutera ubwoba bamusaba miliyoni 11 z’ama-pounds.

Pogba yabwiye izi nzego ko aba bari kumwaka ayo mafaranga bari kwitwazako hari amabanga ye babitse bashobora gushyira hanze.

Amakuru akomeje kuva mu iperereza rya mbere rimaze gukorwa, avuga ko aba mbere bakekwa ari insoresore zakuranye na Pogba, zimushinja ko atigeze azifasha kuva yaba umukinnyi ukomeye bityo akaba ari yo mpamvu ziri kumwaka aka kayabo.

Uyu mukinnyi yavuze ko hari abantu babiri bamufatiyeho imbunda bamubwira ko bamubikiye amabanga kuva afite imyaka 13, bityo ko agomba kubaha ibyo bamwifuzaho.

Mukuru wa Pogba yavuze ko murumuna we yigeze gushaka uburozi bwo kuroga Mbappé
Paul Pogba akomeje gushinjwa gukoresha amarozi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?