Raporo y’umurayango wa bibimbye y’uyu mwaka igaragaza ko ibyaha bushingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bice byugarijwe n’intambara ku Isi byiyongereyeho 25% muri uyu mwaka ugeraranyije n’ushize wa 2024.
Ni raporo yatangajwe ku wa 14 Kanama 2025 n’umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres igaragaza ko irihohoterwa ahanini rikorea n’imitwe yitwaje intwaro mu bice birimo intambara .
Iyi raporo Kandi igaragaza ko abagera ku 4600 aribyo bagize amahirwe yo kurokoka iri hohoterwa .
Hagaragaramo Kandi uruhare rw’ingabo za leta zikora ibikorwa byihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihugu birimo intambara birimo DRC,Haiti,Somaria na Sudani Y’Epfo.
Iyi raporo nanone igaragaza imitwe yitwaje intwaro ya leta n’itari iya leta isaga 63 ko ikekwaho kugira uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abagore n’abakobwa ndetse n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Uretse imitwe yitwaje intwaro igaragara muri iyi raporo Kandi loni ivuga ko n’ingabo za leta nazo zikora ibikorwa by’ihohiterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha by’oshimisha mubiri mu bihe by’intambara cyane cyane muri ibi bihugu byavuzwe haruguru.
Iyi raporo ya loni ivuga ko ibi bikorwa by’i yoko muntu bikorwa mu gihe cy’intambara ndetse na nyuma yayo bigakorerwa abagore n’abakobwa bagizweho ingaruka n’intambara.
Loni isaba ko hashyirwaho ubutabera abagizweho ingaruka n’iri hohoterwa bakarenganurwa ndetse hagashyirwamo imbaraga mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’imidugararo.