BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jun 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > UPDATE: Igitero ku butaka bwa Israel cyaguyemo abantu 7

UPDATE: Igitero ku butaka bwa Israel cyaguyemo abantu 7

admin
Last updated: January 27, 2023 10:58 pm
admin
Share
SHARE

Abantu 7 byemejwe ko bishwe mu gitero cyabereye ku rusengero mu Burasirazuba bwa Jerusalem, abandi bakomeretse.

Uwakoze igitero yahise araswa

Iki gitero cyabaye mu gace kitwa Neve Yaakov ahagana ku isaha ya saa 20h15 ku isaha y’i Kigali.

Abashinzwe ubutabazi muri Israel bavuze ko abantu 10 bagizweho ingaruka n’iki gitero, muri bo bamwe bakomeretse bikabije.

Polisi ya Israel ivuga ko uwakoze kiriya gitero yiciwe aho ubwo yahagarikwaga ahunze akarasa ku bapolisi.

Abashinzwe umutekano bavuga ko iki gitero ari icy’iterabwoba.

Muri Gaza ho abantu bakoze ibirori byo kwishimira ko mugenzi wabo yahoreye abanya-Palestine 9 bishwe ku wa Kane n’ingabo za Israel.

Barashe mu kirere ibishashi, ndetse imodoka zizenguruka umujyi zivuza amahoni.

BBC ndetse n’ibindi binyamakuru bivuga ko abantu 7 ari bo bapfuye.

Muri Gaza abanya-Pelestine bakoze ibirori bishimira kiriya gitero

America yamaganye iki gitero, Umuvugizi wa Deparitema ya Leta, Vedant Patel, yavuze ko bifatanyije na Israel.

Ku wa Kane ingabo za Israel zagabye igitero mu gace k’abanya-Palestine kigwamo abantu 9, barimo abasivile n’abarwanyi ba Hamas.

Igitero cyabereye Jenin mu gace Israel yafashe kitwa West Bank.

Abanya-Palestine barashe ibisasu bya rocket kuri Israel, ariko Israel ivuga ko yabirashe bikiri mu kirere.

Nyuma Israel yahise igaba ibitero by’indege mu gace ka Gaza.

Alqam Khairi ni we bavuga ko yakoze kiriya gitero

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida…

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yahawe igihembo cya Ambasaderi…

Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda batanu biga ‘AI’ muri Algérie

Perezida Paul Kagame yahuye n’abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano…

Tanzania yafunze itorero rya Pantekote ryamaganye ishimutwa ry’abantu

Minisitireri y’Umutekano w’Imbere muri Tanzania yafunze insengero z’itorero rya Pantekote ryitwa Glory…

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Nsabimana Pascal w’imyaka 55 wari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Minisitiri w’ubutabera yavuye kwizima yitaba ubushinjacyaha

1 Min Read
Mu mahanga

‎Ibinyamakuru byo muri RDC byabujijwe gutangaza inkuru za Kabila n’ishyaka rye

1 Min Read
Aziya

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

1 Min Read
Mu mahanga

Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?