BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe nyuma yo gufungirwa i Dubai

Igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe nyuma yo gufungirwa i Dubai

admin
Last updated: October 8, 2022 2:37 pm
admin
Share
SHARE

Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine yatangaje ko igitaramo yari gukorera i Dubai cyahagaritswe biturutse ku iterabwoba rya Amabasade ya Uganda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Bobi Wine ashinja Guverinoma ya Uganda kumuburagiza impande zose

Igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe nyuma y’uko arekuwe n’inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege i Dubai zamufunze amasaha cumi n’abiri ahatwa ibibazo nk’uko yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko yafungiwe i Dubai anamburwa Passport na telefone ye, ahatwa ibibazo ku ishyaka rye NUP, abayobozi baryo no ku muryango we.

Nyuma y’amasaha cumi n’abiri akorwaho iperereza, ibyo afata nko kumutera ubwob ku itegeko ryavuye muri Ambasade ya Uganda muri UAE, yemerewe kwidegembya i Dubai.

Yahise yakirwa n’abafana be barimo abambaye utugofero dutukura bahita berekeza ahagombaga kubera igitaramo cy’ubugiraneza kigamije gufasha bamwe mu bakozi b’abimukira bakomoka muri Uganda.

Imyiteguro yahagombaga kubera igitaramo kigamije gukusanya inkunga yo gucyura Abagande babayeho ubuzima bubi i Dubai yari yarangiye, ariko atungurwa no kubwirwa ko cyahagaritswe.

Bobi Wine avuga ko bagerageje kuvugana n’ababishinzwe bakababwira ko amabwiriza yo kumubuza gukora igitaramo bayahawe n’inzego zo hejuru, ariko yizeza abantu be ko bidatinze azabataramira.

Yavuze ko abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bari biyemeje kwifatanya nawe muri iki gitaramo cy’ubugiraneza.

Mu gahinda kenshi yagize ati  “Guverinoma ya Uganda binyuze muri Ambasade yayo barwanyije iki gitaramo, ntibifuza ko aba bantu babayeho nabi i Dubai basubira mu gihugu cyabo.”

Yongeyeho ko bifuza gusubiza abavandimwe mu gihugu cyabo bakava mu buzima bumeze nk’ubucakara mu bihugu by’Abarabu, aho bakoreshwa imirimo ivunanye ku gahato.

Bobi Wine avuga ko hari Abagande benshi ndetse n’abandi banya Afurika bagiye mu bihugu by’Abarabu gushaka akazi bagerayo bagafatwa nabi, ntibemererwe no gusubira mu bihugu bakomokamo.

Nyuma y’amasaha 12 ahatwa ibibazo yemerewe kwidegembya i Dubai


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
Imyidagaduro

Rufonsina aritegura kwibaruka ubuheta

1 Min Read
Imyidagaduro

Post Malone yatandukanye n’umukunzi we

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?