BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Igitangaza! i Rwamagana bemeza ko umuntu wabo yapfuye akazuka!

Igitangaza! i Rwamagana bemeza ko umuntu wabo yapfuye akazuka!

admin
Last updated: August 4, 2022 11:23 am
admin
Share
SHARE

*Impuguke mu by’Ubuzima yemeza ko “atapfuye ahubwo ko yagiye muri koma”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Manyaga mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko umuturanyi wabo yazutse nyuma y’uko bamubitse ariko “abanyamasengesho baza gusenga” akazanzamuka.

Murebwayire Christine wari wabitswe ko yitabye Imana yaje kuzanzamuka (Ifoto ya Radio/TV 10)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Gishike mu Kagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga, haramukiye inkuru y’ibyishimo ariko y’amayobera y’uko Murebwayire Christine wari wabitswe ko yitabye Imana, yazutse.

Inkuru ya RADIOTV10 igaragara ku rubuga rw’iki gitangazamakuru, ivuga ko abaturage bavuganye n’Umunyamakuru wayo bamubwira uko byagenze.

Aba baturanyi b’uyu mugore, bavuga ko ku wa Mbere tariki 01 Kanama uyu mubyeyi yari yashyinguye umugabo we witabye Imana mu buryo bw’amarabira.

Bavuga ko nyuma y’umunsi umwe na we yaje kwitaba Imana, ndetse inkuru igasakara ko uyu mugore na we yashizemo umwuka, bigatuma hacika igikuba cy’uburyo aba bashakanye bombi basa nk’abapfiriye rimwe kandi bombi bapfuye n’impfu zidasobanutse.

Umwe ati “Byahise biteza ikibazo gikomeye mu baturage, bati ‘ukuntu abantu bahita bapfa mu rugo rumwe, bakava gushyingura bahita bajya gushyingura undi’ ni bwo abantu bahise bagira ikibazo gikomeye ariko ku bw’Imana yongeye guhembuka.”

Undi muturage avuga ko uyu mugore yazutse nyuma y’amasaha atanu bamubitse, ati “Rwose twari twarize kuko ni umubyeyi wacu n’uwagiye ejo ni umubyeyi wacu.”

Uwabonye uyu mubyeyi yemeza ko yari yashizemo umwuka, ati “Amenyo yari yafatanye, intoki zinaraye, amaguru yarambije ariko yazutse n’ubu aricaye tuje kumusura ubwa kabiri.”

Uyu mugore wagaragara nk’utaramera neza, yabwiye RADIOTV10 ko ibyo kuba yari yapfuye atabizi ahubwo ko na we yabibwiwe n’abari bamuriho.

Ati “Nanjye ntabwo mbizi. Nari ndyamye ejo bahambye umusaza [umugabo we] ndaryama n’abari bantabaye twari turyamanye ni bo babashije kumbona, babonye ko ibintu byakomeye bahagamagara musaza wanjye ‘bati nimutabare na wa mukecuru na we arapfuye’ ubwo bahita bahamagara abanyamasengesho baransengera. Aho mpembukiye mbona ndi kumwe n’abakristu barimo basenga

Avuga ko inshuti n’abavandimwe bari bagarutse gutabara, ati “N’uyu mwana yavuye i Rwamagana aje gushyingura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyaga, Mukashyaka Chantal avuga ko uyu mukecuru atari yapfuye nkuko bivugwa ahubwo ko yari yagiye muri Coma kubera agahinda ko kuba yarapfushije umugabo we.

Ati “Umugabo we yarapfuye, umugore we ananirwa kubyakira kwa kundi umuntu ashobora kugira shock ajya muri Coma, uyu munsi rero yayivuyemo, ntabwo ari ugupfu.”

Uyu mubyeyi wari wabitswe ko yapfuye, ubu ari kwitabwaho ndetse anaganirizwa n’inshuti n’abavandimwe kuko yagaragazaga ko ataramererwa neza.

IVOMO: Radio 10 Website

 

Abaturage muhumure ntabwo muri kumwe n’UMUZIMU!

Dr Anicet Nzabonimpa, Umuganga w’inzobere n’umushakashatsi ku buzima bw’abantu yabwiye UMUSEKE ko biriya byabaye i Rwamagana byasobanurwa mu buryo bubiri.

Ati “Mu kiganga hari ubwo umuntu ajya muri koma, iyo umuntu yagiye muri koma abaturage baba babona ko yapfuye ariko twe, kwa muganga tuba tuzi ko akiri muzima. Iyo umuntu agiye muri koma ubwenge buragenda, bugatakara, kuko nyine ntaba agifite imbaraga z’ubuzima ariko ubwonko buba bukiri buzima  n’umutima ukora, inyama ziba zikora ariko icyo aba abuze ni imbaraga z’umubiri.”

Yavuze ko umuganga abimenya kubera ubuhanga yize, ariko undi muntu ngo ntiyapfa kubimenya.

Ati “Kuko umuntu uba atinyegambura, umuntu udahumbya ijisho, umuntu ubwira ntagire icyo akora, umuntu urya urwara ntiyumve, abaturage bo bamufata ko yapfuye. Ariko kwa muganga twebwe uwo muntu tumufata nk’aho ari muzima kuko muganga wabyize hari ibimenyetso areba hari n’ibipimo ashobora kumukorera akamenya ko ari muzima iyo akoresheje cya gipimo abaganga bagendana mu matwi.”

Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko uriya mugore w’i Rwamagana, ashobora kuba yaragiye muri koma bakagira ngo yapfuye kubera ko koma umuntu ayijyamo akayivamo nta muti anyoye bitewe na koma yari arimo, bitewe no kuba uriya yari yagiye muri koma abitewe no guhungabana kubera ko yatakaje umugabo akananirwa kubyakira, ashobora kugira akanya ko kuyivamo bakagira ngo arazutse bo bati “ni amasengesho”.

Iyi mpuguke ivuga ko ubundi buryo umuntu apfamo ari ukuba yapfa mu bitekerezo kubera agahinda cyangwa kwiheba bikabije umubiri ugahagarika ibyo wakoraga byose.

Ati “Umuntu ashobora kubona ikintu kimuteye ubwoba cyane, bibaho ku bantu babonye impanuka iteye ubwoba, wa muntu agahita yuma, kubera ko amaso ye abonye ibintu birenze ukwemera niko nabivuga kubyakira bikamunanira umubiri we ukamera nk’uhagaze akamera nk’upfuye ariko ni ubwoba buba bubiteye we aba akiri muzima.”

Uwagiye muri koma ngo iyo ayivuyemo bitamaze igihe, aragaruka akagira ubuzima bwe nta kibazo afite, ngo keretse iyo bimaze igihe nibwo ubwonko bushobora kugira ikibazo.

Ati “Muhumurize abo bantu batumva ko umuntu wabo yari yapfuye, bajya baba bari kumwe bakagira ngo bari kumwe n’umuzimu.” 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • rwakana says:
    August 4, 2022 at 2:05 pm

    Nta gushidikanya,uyu mugore ntabwo yapfuye,ahubwo yali muli Coma.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi w’Imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Ku bantu bashidikanya ku muzuko,bajye bibaza ibi bikurikira:Ese Imana yakuremye,ntabwo yashobora kukuzura?Ese wibuka ko itera igishyimbo,kikabora.Kuba cyongera kumera,kikera ibindi mirongo,ntabwo wabigereranya no kuzuka?Kuba urongora,mukabyara undi muntu,ntabwo ari igitangaza cy’Imana?Niba wemera ko Imana ishobora byose,ukwiye no kwemera ko hazabaho Umuzuko ku munsi w’imperuka utari kure.

    Reply
  • rwakana says:
    August 4, 2022 at 2:05 pm

    Nta gushidikanya,uyu mugore ntabwo yapfuye,ahubwo yali muli Coma.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi w’Imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Ku bantu bashidikanya ku muzuko,bajye bibaza ibi bikurikira:Ese Imana yakuremye,ntabwo yashobora kukuzura?Ese wibuka ko itera igishyimbo,kikabora.Kuba cyongera kumera,kikera ibindi mirongo,ntabwo wabigereranya no kuzuka?Kuba urongora,mukabyara undi muntu,ntabwo ari igitangaza cy’Imana?Niba wemera ko Imana ishobora byose,ukwiye no kwemera ko hazabaho Umuzuko ku munsi w’imperuka utari kure.

    Reply
  • Pingback: Ikiganiro cyihariye: Icyo impuguke mu buzima ivuga ku kujya muri Coma – Umuseke
  • Pingback: Ikiganiro cyihariye: Icyo impuguke mu buzima ivuga ku kujya muri Coma – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?