BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Igisubizo cy’Ubuyobozi ku nkongi iherutse kwibasira ishyamba rya Leta i Nyanza

Igisubizo cy’Ubuyobozi ku nkongi iherutse kwibasira ishyamba rya Leta i Nyanza

admin
Last updated: July 26, 2022 7:45 pm
admin
Share
SHARE

Mu Murenge wa  Nyagisozi, mu Kagari ka Kabunga,  mu Mudugudu wa Mweya, mu Karere ka Nyanza, ishyamba rya Leta riri ku musozi wa Gihara, ryafashwe n’inkongi hegitare 17 zirakongoka. Harakekwa abatwika amakara kuba intandaro.

Ubuyobozi burasaba abaturage kwirinda kujyana umuriro mu ishyamba muri iki gihe cy’impeshyi

Amakuru avuga ko inkongi yatangiye mu ijoro ryo ku wa  24 Nyakanga, 2022 ikomeza ku wa 25 Nyakanga, 2022.

Kuri iyo tariki  saa 11h30 z’amanywa, ku bufatanye n’abaturage b’imidugudu ya Gihara, Mweya, Gituntu na Kigohe, babashije kuzimya umuriro wose wari wibasiye iryo shyamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu abatwika amakara ari bo bakekwa kuba intandaro y’umuriro.

Yagize ati “Hahiye hegitare 17 n’ejo harongera. Hari abakekwa, abantu bajya bagenda bakibamo ibiti, bagatwikamo amakara.”

Habineza avuga ko mu gihe cy’izuba iyo igishirira kigeze mu byatsi gihita gifata ishyamba rikagurumana, ariko ubu ngo hazimijwe nta kibazo kigihari.

Yavuze ko umuntu ukekwaho gutwika ishyamba yahise acika ubuyobozi, akaba agishakishwa.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi mu ishyamba.

Ati “Icya mbere cyo turi mu gihe cy’izuba ibyatsi birakakaye, birumye, hari ingamba tujya dufata mu gihe cy’iki ntabwo tuba dushaka abatwika amakara, mu rwego rwo kwirinda inkongi. Gutwika ibyatsi ntabwo byemewe. Byagakwiye gutunganywa hakavamo ifumbire, dukwiye kwirinda ibikorwa nk’ibyo, tukirinda inkongi.”

Gutwika amashyamba bigira ingaruka mu guhumanya ikirere

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?