Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko cyamze kwirukana burundu umutwe w’inyeshyamba ‘Rapid Support Forces’ (RSF) muri leta ya Khartoum ari na yo irimo umurwa mukuru w’iki gihugu.
Itangazo ry’igisirikare cya Sudani ryasohowe n’ibiro ntaramakuru SUNA rigira riti: “Leta ya Khartoum ntirangwamo inyeshyamba na busa.”
Iryo tangazo risohowe nyuma y’amezi hafi abiri igisirikare cyisubije umujyi wa Khartoum harimo n’ingoro ya perezida kiwambuye umutwe wa RSF, mu ntsinzi ikomeye cyari kigezeho.
Mbere yaho ku wa kabiri, imirwano yari yadutse hagati y’izo mpande zombi ziri mu ntambara mu mujyi wa Omdurman na wo uri muri leta ya Khartoum ndetse uri mu karere k’umurwa mukuru wa Khartoum.
Khartoum yigeze kuba ari icyicaro cya leta ya Sudani ariko byabaye ngombwa ko abayobozi ba gisirikare bimukira mu burasirazuba bw’umujyi wa Port Sudan nyuma yuko umutwe wa RSF wari warigaruriye ako karere karimo n’umurwa mukuru.
Mu bihe bishize uyu mujyi nawo wibasiwe n’imirwano ikomeye nyuma y’umutuzo wari uhamaze igihe , mu kwezi gushize wagabweho ibitero by’indege nto z’intambara zitajyira abapilote (‘drones’), bikekwa ko umutwe wa RSF ugifitemo akaboko.
Ibyo bitero byibasiye ibikorwaremezo by’ingenzi ndetse bituma amazi aba macye ndetse n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi .
Kuva intambara yadutse ku itariki ya 15 Mata 2023, abantu babarirwa mu bihumbi barapfuye naho abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.