Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye, yamaganye impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ziherutse kubashinja gukorana mu buryo bwa gisirikare n’umutwe wa M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Congo (RDC).
Raporo y’agateganyo y’izi mpuguke iherutse kujya hanze, ishinja Ingabo za Uganda guha imyitozo abarwanyi ba M23. Ni amakuru umunyamakuru Andrew Mwenda aherutse gusobanura ko zayashingiye ku kiganiro yagiranye n’umwe mu bakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kampala.
Uyu munyamakuru ukunzwe muri Uganda yatangaje ko intumwa za M23 zirimo Umuvugizi wayo zamusabye kuzihuza na Ambasade z’ibihugu birimo Amerika i Kampala kugira ngo zizisabe guhuza uyu mutwe na Leta ya RDC nk’uko Igihe kibitangaza.
Ngo umukozi wa Ambasade ya Amerika yabajije Mwenda niba intumwa za M23 zarahuye n’umuyobozi wo muri Uganda, asubiza ko atabizi, nyuma aza gutungurwa no kumva izi mpuguke zaranditse ko ‘umuntu ukomeye muri Uganda’ ari gushakira M23 ibiganiro.
Muri iyi raporo, impuguke za Loni zigaragaza ko nubwo bamwe mu bayobozi bo muri M23 bafatiwe ibihano bibabuza gukorera ingendo mu mahanga, Uganda ibafasha kujyayo, bakoresheje ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Kampala, kandi ngo bamwe muri bo irabacumbikira.
Brig Gen Kulayigye yatangaje ko Uganda ifitanye umubano mwiza na RDC, bityo ko idashobora guha M23 ubufasha. Ati “Nta kimenyetso nabonye muri iyi raporo. Dufitanye umubano mwiza na Kinshasa, ntabwo ari twebwe twafasha inyeshyamba za M23.”
Uyu musirikare yanenze ubunebwe ahamya ko izi mpuguke za Loni zakoranye raporo, abishingiye ku kuba zitarigeze zibaza Leta ya Uganda icyo ivuga kuri ibi birego cyangwa se ngo zikore ubucukumbuzi.
Yagize ati: “Iyi raporo irabogamye. Nta bucukumbuzi yakorewe. Ntabwo bagize imyitwarire ya gihanga yo kudushakiraho urundi ruhande rw’amakuru.”
Ingabo za Uganda zari zaroherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Inshingano zari zifite ni ukwitambika ingabo za RDC n’abarwanyi ba M23 mu gihe hari hategerejwe imishyikirano, gusa hamwe n’iz’ibindi bihugu birimo Kenya na Sudani y’Epfo zirukanywe mu Ukuboza 2023 zishinjwa kwanga kurwanya izi nyeshyamba.