BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Igihangange Bunyoni ntakiri Minisitiri w’Intebe w’u Burundi

Igihangange Bunyoni ntakiri Minisitiri w’Intebe w’u Burundi

admin
Last updated: September 7, 2022 2:47 pm
admin
Share
SHARE

Kuva kuri uyu wa Gatatu, Perezida Evariste Ndayishimiye yakuyeho Alain-Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ashyiraho Gervais Ndirakobuca bahimba Ndakugarika.

Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe mu Burundi

Inama y’abagize Inteko ishinga Amategeko yatumijwe igitaraganya ku wa Kabiri, kuri uyu wa Gatatu yemeje ijana ku ijana Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe.

Gervais Ndirakobuca yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iterambere rusange.

Abagize inteko ishinga Amategeko bamwemeza bavuze ko yavukiye muri Bukinanyana mu Ntara ya Kibitoki, mu mwaka wa 1970.

Gervais Ndirakobuca ni we wagizwe Minisitiri w’Intebe mu Burundi

 

Coup d’Etat i Burundi, guhangana hagati ya Perezida Ndayishimiye na Bunyoni

Hari hashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga ko hari bamwe mu bakomeye mu butegetsi bwe bashaka kumuhirika binyuze muri Coup d’Etat.

Nta we yatunze agatoki, ariko uyu Alain-Guillaume Bunyoni wari ukomeye cyane mu butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, no mu ishyaka CNDD Fdd, yashyizwe mu majwi kuba yari afite imigambi yo gusimbura Perezida.

Video iheruka gusakara  ku mbuga nkoranyambaga, umugore wa Alain-Guillaume Bunyoni mu rusengero yitanze miliyoni y’amafaranga y’Amarundi, aho yavugaga ko Imana yamubwiye ko azaba umugore wa Minisitiri, kandi ikaba yaramuhishuriye ko izamuzamura.

Alain-Guillaume Bunyoni wari umusabye kuza imbere y’Abakiristu, yahamagaye umugore we “Umwamikazi w’igihugu”.

Benshi babonye ko ari ukwishongora no kwerekana ko imigambi ye itagarukira ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ko “arota kuzaba Perezida”.

Undi wasimbujwe ni uwari Minisitiri mu Biro bya Perezida, Lt Gen de Polisi Gabriel Nizigama wasimbujwe Col Aloys Sindayihebura.

Alain-Guillaume Bunyoni yari Minsitiri w’Intebe kuva mu mwaka wa 2020.

Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo abifuza kumukorera ‘Coup d’Etat’

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?