BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Ifoto itangaje:Mwarimu ahetse Minisitiri kuri moto

Ifoto itangaje:Mwarimu ahetse Minisitiri kuri moto

admin
Last updated: November 3, 2022 1:46 pm
admin
Share
SHARE

Rebero Valentin, wigisha ku ishuri ryo ku rwunge rw’Amashuri rwa Butare ( GS Butare) mu Karere Muhanga ,wahembwe nk’umwarimu w’indashyikirwa, agahabwa moto, yagaragaye ayihetseho Minisitiri w’Uburezi,Dr Uwamariya valentine, mu birori byo kwizihiza umunsi wabahariwe.

Rebero wo mu Karere ka Muhanga, ahetse Minisitiri Dr Uwamariya Valentine

Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Ugushyingo 2022, nibwo abarimu basaga 7000 bateraniye muri BK Arena mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu.Ab’indashyikirwa bahabwa ibihembo birimo impamyabushobozi(certificat) na moto.

Byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Uburezi,Dr Uwamariya Valentine, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye,Gaspard Twagirayezu ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi.

Ni umuhango watangiwemo ubutumwa butandukanye aho basabwe gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kurerera uRwanda ariko batanga n’uburere ku bo bigisha.

Yagize ati “Aha icyo dusaba mwarimu hari ugutanga uburezi burimo siyansi zose zigishwa ariko hari no gutanga uburere butuma umwana w’umunyarwanda  akurana uburere bwiza, imyitwarire ituma tuba abo turibo, tugakorera igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente yabasabye kandi abarimu kwihugura cyane mu rurimi rw’icyongereza cyane ko ari rwo batambutsamo amasomo, abasaba guhanga ibishya mu myigishirize no gukora ubushakashatsi.

Nyuma yo guhabwa ubutumwa n’umukuru wa guverinoma, abarimu icumu(10) b’indashyikirwa bahembwe ko bitwaye neza.Muri abo uko ari icumi bahawe impamyabushobozi ndetse banashyikirizwa moto.

Muri batanu ba mbere barimo bane bigisha mu mashuri abanza ya leta n’umwe yigisha abanza mu kigo kigenga.Bose bahembwe kubera gukoresha neza ikoranabuhanga. Abandi batanu bahembwe kubera  gukoresha neza inguzanyo bahawe n’ikigega cya koperative umwarimu Sacco.

Abarimu bahembwe nabo mu turere twa Muhanga, Nyagatare,Bugesera,Rubavu, Nyarugenge, Kicukiro,Nyabihu,Rulindo.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Gahunde Gerard says:
    November 3, 2022 at 2:15 pm

    Traffic police ibahane nta casque bambaye !!!!!!!!

    Reply
  • RWESAMYAMBI says:
    November 3, 2022 at 5:23 pm

    Ngaho re!?
    Umuntu agahemberwa gukoresha neza inguzanyo !!!!!!!.
    Ubwo se ko tuzi ko akamaro k’ inihembo ari ukumotiva abandi, mumbabarire mumbwire icyo bizamotiva.
    Ubwo ejo ninza niyambariye neza na bwo muzampemba uwitangira akazi agatsindisha nta cya bivuze?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru zindi

DRC : Umusirikare wa FARDC yasabiwe igihano cy’imyaka 10 azira amafoto yasakaye ku karubanda asomana n’umukunzi we

2 Min Read
Inkuru zindi

RDC: Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato yigaragambije

2 Min Read
Inkuru zindi

DRC: Perezida Tshisekedi yategetse iperereza ku mpanuka y’ubwato

2 Min Read
Inkuru zindi

Barafinda Sekikubo yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?