BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ifoto ishobora kugira ibisobanuro 1000, iya Perezida Kagame n’umwuzukuru ivuze ibintu 2

Ifoto ishobora kugira ibisobanuro 1000, iya Perezida Kagame n’umwuzukuru ivuze ibintu 2

admin
Last updated: November 5, 2022 5:00 pm
admin
Share
SHARE

Ifoto ya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we mu birori byo gutanga ipeti rya Ofisiye mu ishuri rya Gisirikare rya Gako yakoze ku mitima ya benshi, ititiza imbuga nkoranyambaga.

Umwuzukuru ashobora kuba arimo kwereka Perezida Kagame ko “Tonton” Ian Kagame na we amubonye mu bandi basirikare

Ku wa 4 Ugushyingo 2022 nibwo mu Karere ka Bugesera mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, hatanzwe ipeti rya Sous-Lietenant ku basore n’inkumi 568 n’abandi 24 bize mu bihugu by’inshuti barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda RDF.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza”, ni ifoto iteye ubwuzu n’amabengeza kubona Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we, akaba imfura y’umukobwa we Ange Kagame.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, izo ukoresha nizo udakoresha, iyi foto niyo irimo gusangizwa abantu, aho uyu mwuzukuru wa Perezida Kagame arimo amutungira urutoki, benshi bari kuyikurikiza amagambo aryoheye amatwi.

Benshi barimo gutomboza icyo umwuzukuru yerekaga Sekuru, maze benshi bagahuriza ko yarimo amwereka Nyirarume Ian Kagame na we wari muri ba Ofisiye binjijwe mu ngabo z’u Rwanda, RDF.

Ni mu gihe abandi bavuga ko yamwerekaga ko icyerekezo cyiza berekezamo u Rwanda na we akibona.

Uyu mwuzukuru wa Perezida Kagame yakunze kugaragara cyane yishimanye na Sekuru mu bihe binyuranye, dore ko yigeze no kujya kumusura mu biro bye, icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko yamwibukije kujya ananyuzamo agafata akaruhuko.

Ubwo yatangaga ipeti rya Ofisiye i Gako mu Karere ka Bugesera, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyimye ibihugu ibihugu by’inshuti byahaye ubumenyi  abasirikare 24 b’u Rwanda, anashimira ababyeyi babo babashishikarije kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

Ibi bijyana nuko yibukije abantu ko intego y’igisirikare atari ugushoza intambara, ahubwo ari ukuzana amahoro no kuyabungabunga, yanashimangiye ko aba ba Ofisiye bashya bahawe ubumenyi n’ubushobozi buhagije buzabafasha mu kuzuza inshingano za RDF.

Abasaba kandi kurangwa n’imyitwarire iboneye yo shingiro n’indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.

Muri aba basirikare bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda uko ari 568, 475 bahawe imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 93 bize imyaka ine amasomo nkenerwa mu ngabo z’u Rwanda, hakaniyongeraho ajyanye na gisirikare. Biyongeraho kandi abandi 24 barimo umuhungu wa Perezida, 2nd Lt. Ian Kagame bize mu bihugu by’inshuti nka Kenya, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

 NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Nizeyimana jean bosco says:
    November 13, 2022 at 6:53 am

    Nibyiza ariko NAtwe mukarere
    Kagatsibo umurenge
    Wa ngarama akagari
    Karambi umudugudu wa rurama na Rushenyi na kimbugu dukeneye umuriro
    Kuko ikitubabaza utugari
    Gukikije akagari twose dufite umuriro murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?