Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025, umuhanzi w’icyamamare John Legend n’itsinda bazanye mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hamwe n’itsinda bari kumwe, aho ku Rwibutso basobanuriwe uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uburyo yahagaritswe.
Iryo tsinda ryagize amahirwe yo kumenya byinshi ku mpamvu n’ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’inkuru zidasanzwe zigaruka ku kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Uwo muhanzi w’icyamamare, John Legend ni umwe mu bazwi mu ruhando rwa muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi, ari i Kigali n’itsinda ryamuherekeje mu gitaramo cya Move Afrika gitegurwa n’Umuryango Global Citizen.
Legend yasusurukije abitabiriye igitaramo cya Move Afrika cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB).
John Legend yaririmbye indirimbo zirimo Start a Fire, No Other Love, Who do You Think We Are, ‘Love Me Now’,n’izindi by’umwihariko ‘All of Me’ iri mu zatumye arushaho kumenyekana hirya no hino ku Isi.