BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ibyo wamenya ku ruzinduko Papa Francis azagirira muri Congo

Ibyo wamenya ku ruzinduko Papa Francis azagirira muri Congo

admin
Last updated: December 2, 2022 9:59 am
admin
Share
SHARE

Ikinyamakuru cya Leta ya Vatican cyatangaje ko Papa Francis azasura Congo Kinshasa, na Sudan y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.

Papa Francis azasura Congo Kinshasa na Sudan y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka wa 2023

Ibiro bishinzwe itangazamakuru i Vatican bivuga ko Papa Francis azasura Congo na Sudan y’Epfo kuva tariki 31 Mutarama, 2023 kugera ku ya 05 Gashyantare, 2023.

Ubwo yari gukora uru ruzinduko mu ki ry’uyu mwaka byabaye ngombwa ko rusubikwa kubera ibibazo by’ubuzima bwe.

Ni urugendo rugamije amahoro nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru i Vatican, bivuga ko Papa nyuma yo kwemera ubutumire bw’Abakuru b’Ibuhugu n’Abasenyeri, asasura Congo kuva tariki 31 Mutarama, 2023 kugera tariki 03 z’ukwezi kwa Kabiri, 2023.

Kuri uwo munsi hazaba ari ku wa Kabiri, ku itariki 31 Mutarama, 2023 nibwo Papa azava i Roma biteganyijwe ko ku isaha ya saa cyenda (15h00) azaba ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, i Kinshasa.

Azakirwa ku Biro by’Umukuru w’Igihugu, ndetse azahura n’abayobozi batandukanye, abayobora imiryango itari iya Leta, n’abahagarariye ibihugu byabo.

Mbere byari byavuzwe ko Papa azagera i Goma, ariko kuri gahunda ye Uburasirazuba bwa Congo ntiburimo, gusa ku itariki ya 01 Gashyantare, 2023 azaganira n’abagirwaho ingaruka n’umutekano muke n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku itariki 02 Gashyantare, 2023 Papa azaganira n’urubyiruko, ndetse agirane inama yihariye n’abagize umuryango wa Cosiete de Jesus.

Papa azava i Kinshasa ku itariki 03 Gashyantare ajya i Juba muri Sudan y’Epfo aho azamara iminsi ibiri, ku itariki 05 Gashyantare asoze uruzinduko rwe, asubira i Roma.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?