Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, wari usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025.
Ni minisitiri wa Karindwi kuva mu 1994, nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre-Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre-Damien Habumuremyi, Anastase Murekezi na Dr. Édouard Ngirente asimbuye wari wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.
Yaraminuje cyane kuko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester kuva mu 2011 kugeza mu 2015.
Ubwo yari kwiga amasomo amuhesha impamyabumenyi y’ikirenga muri iyi kaminuza yo mu Bwongereza, yafashaga abarimu b’iyi kaminuza mu nshingano zitandukanye zirimo no kwigisha.
Afite inarabibonye mu kuyobora imishinga ikomeye yaba iya leta n’itari iya leta.
Mbere y’uko ahabwa inshingano muri BNR, Dr Nsengiyumva yari impuguke mu by’ubukungu mu Biro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe kugenzura za gari ya moshi n’imihanda kuva mu 2016.
Ni urwego yatanzemo umusanzu ukomeye cyane kuko yagize uruhare mu mishinga y’ubushakashatsi yateje imbere urwego rw’ubwikorezi bwifashisha gari ya moshi mu Bwongereza.
Ari mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Network Rail, Ikigo cya Guverinoma y’u Bwongereza giteza imbere ibikorwaremezo bya gari ya moshi.
Yanagize uruhare mu guteza imbere politiki ijyanye n’uburyo ibigo bifite za gari ya moshi mu Bwongereza byakwishyuzwa ikiguzi cy’ibikorwaremezo zikoresha ndetse ahagararira u Bwongereza mu mahuriro akomeye arimo na Independent Regulators Group.
Independent Regulators Group ni ihuriro ry’ibigo byo mu Burayi bigenzura imirimo ijyanye n’ubwikorezi bwa gari ya moshi, ryashinzwe muri Kamena 2011.
Dr Nsengiyumva yakoze muri Guverinoma y’u Bwongereza mu Ishami rishinzwe guteza imbere umurimo n’ibijyanye na pansiyo nk’umukozi ushinzwe ubukungu. Ni imirimo yakoze kuva muri Mata 2015 kugeza muri Werurwe 2016.
Icyo gihe yagize uruhare mu mavugurura ajyanye no kubumbira hamwe ibigenerwa abakozi bigashyirwa mu kintu kimwe, ibyatumye iyi gahunda igenda neza kurusha.
Yabaye umwe mu bagize ubuyobozi bw’Ishuri ryisumbuye rya All Hallows RC High School ry’i Salford mu Bwongereza.
Kuva muri Kamena 2009 kugeza mu Ukuboza 2013 yari umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi na politiki muri Refugee Action.
Ni Umuryango w’abagiraneza wo mu Bwongereza ufasha mu guteza imbere impunzi n’abimukira washinzwe mu 1981.
Yabaye n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’abagiraneza ufasha impunzi wa Greater Manchester Immigration Aid Unit.
Yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kuva muri Werurwe 2008 kugeza mu Ugushyingo 2008.
Icyo gihe yagize uruhare mu guteza imbere uburezi anafasha u Rwanda kuva muri gahunda yo kwiga mu Gifaransa rujya mu Cyongereza.
Yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, kuva muri Kamena 2005 kugeza muri Werurwe 2008.
Icyo gihe yagize uruhare mu bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi n’indi nka EAC, COMESA n’izindi nshingano.
Ni umuhanga mu by’ubukungu kuko ubwo yari mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ayo masomo yari mu cyiciro cy’abagize amanota ya mbere (First-Class).
Icyo gihe yigaga muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya ndetse anagira ayo manota ya mbere ubwo yari asoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi. Yigaga muri Catholic University of Eastern Africa yo muri Kenya.
Dr Nsengiyumva kandi yafashije mu gukosora ibitabo bitandukanye bijyanye n’ubukungu, agamije guteza imbere ubukungu no gufasha ababwiga.
Uretse imiryango yo mu Bwongereza yabereye umuyobozi, yabaye umwe mu bagize inama z’ubutegetsi mu bigo birimo RwandAir Express, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro n’ibindi.