BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Ibyihariye kuri lisansi na Mazutu za Engen ECODRIVE zije zisimbura izisanzwe

Ibyihariye kuri lisansi na Mazutu za Engen ECODRIVE zije zisimbura izisanzwe

admin
Last updated: November 14, 2022 8:28 pm
admin
Share
SHARE

Ubusanzwe iyo umuntu agiye gufata urugendo akoresheje ikinyabiziga nka moto cyangwa imodoka harimo ibyo yitaho, harimo kumenya inzira  anyuramo, igihe ahagerera, kureba ikinyabiziga cye niba ari kizima ariko akanita kureba ko gifite lisansi cyangwa mazutu bihagije. 

Kompanyi ya Vivo Energy Rwanda, sosiyete igenzura sitasiyo zose za Engen mu Rwanda, ndetse n’ahandi hantu hatandukanye ku Isi, yatekereje ku batwara ibinyabiziga, izana lisansi na mazutu za Engen ECODRIVE bije gusimbura lisansi (essence) na mazutu bisanzwe byifashishwa hagamijwe kubafasha kugabanya ingano y’iyo bakoreshaga.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho muri Vivo Energy Rwanda Engen, Cyubahiro Kamali Juslain, yavuze ko ku bufatanye na sosiyete yo mu Budage ikora ibikomoka kuri petrol, bakoze lisansi na Mazutu za Engen ECODRIVE zifasha umuntu gukora urugendo neza, kandi imodoka itangiritse.

Yagize ati “Twagize ubufatanye na sosiyete yo mu Budage kugira ngo dushyire ku isoko icyo twita inyongeramusaruro yitwa Engen ECODRIVE.”

Yavuze ko lisansi na Mazutu za Engen ECODRIVE zije gusimbura lisansi na mazutu bisanzwe, ariko igiciro kikaba ari igisanzwe gihari.

Yagize ati ”Tugomba guha Abanyarwanda lisansi ifite inyongeramusaruro kugira ngo ikinyabiziga cyabo kirusheho gukora urugendo rurerure.”

Uyu muyobozi avuga ko hari hashize imyaka irenga icumi hakorwa ubushakashatsi kuri lisansi na mazutu za Engen EcoDrive. Bumaze gukorwa hafashwe ibipimo fatizo (sample), bijya gupimwa n’ikigo kigenzura ubuziranenge RSB, ndetse na RURA irabyemera bibona kujya ku isoko..

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko abakoresha urugendo rurerure bibasha by’umwihariko kugabanya ingano lisansi cyangwa mazutu bakoresha.

Yagize ati ”Ifite akamaro kanini ko kugabanya ingano ya lisasi umuntu yakoreshaga mu rugendo. By’umwihariko abakoresha za moto, byafasha kurushaho gukora akazi kabo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko lisansi na mazutu za Engen EcoDrive, usibye kurinda ikinyabiziga, zinagira uruhare runini mu kurinda iyangirika ry’ikirere kuko ibinyabiziga bizikoresheje bitohereza imyuka yangiza ikierere.

Ikinyabiziga gikoreshehe lisansi na mazutu za Engen EcoDrive ntikiyisimburanya n’izindi kugira ngo zidatakaza umwimerere, bikaba byatuma zitagira akamaro ku kinyabiziga uko bikwiye.

Engen EcoDrive igamije gusukura moteri, kurinda ikubanaho ry’ibyuma biba muri moteri, kurinda umugese, bigafasha mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere. Ibi byose bigatuma ikinyabiziga gikoresha amavuta make ugereranyije n’ibirometero cyagenze.

Mu 2021 ikigo cya Engen cyatangije gahunda yiswe Triple Check, kugira ngo abakiliya bagaragarizwe ko bahabwa lisansi na mazutu byujuje ubuziranenge, ku gipimo cyuzuye ari na ko bahabwa serivisi nziza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Nzabandora says:
    November 15, 2022 at 1:22 pm

    Ni byiza cyane. Tuzayiyoboka. Ariko se muzacunga n’abakozi banyu bagabanye kwiba? Njye ntabwo nemeraga ko umuntu ashobora kukwiba kuri pompe ngo aguhe essence nkeya kuyo wasabye ariko Engen ya Kacyiru hafi ya Bibiliotheque yarabinyemeje. Bajyaga bambwira bati ntukanywe havuyeho Moto nkabihakana ariko umusore ukora kuri iriya station bita Gasongo ariba biteye isoni! Nacitse kuri Engen kuva ubwo kuko bambwiye ko atariwe gusa ngo ni utuntu twabo! Kandi ubundi rwose mugira stations nziza ubona muri smart mukora n’amapine neza mumena amavuta neza ari ubujura kuri pompe bwo bwaranze kandi simvuga inkuru ya ngo narabigenzuye station ya Kacyiru cyane cyane!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?