BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ibyihariye ku itsinda Hilsong  London  rigiye gutaramira i Kigali

Ibyihariye ku itsinda Hilsong  London  rigiye gutaramira i Kigali

admin
Last updated: November 11, 2022 2:47 pm
admin
Share
SHARE

Kuva kuwa  Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6h00 Pm)  itsinda ry’abaramyi rikunzwe ku Isi,Hilsong London,rizaba riri iKigali mu gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Hilsong London itegerejwe iKigali, mu 2019 ubwo bari muri BK Arena mu gitaramo cy’amateka

Ni ku nshuro ya kabiri rizaba rigarutse mu rw’imisozi igihumbi nyuma yaho mu Kuboza  2019 rikoze igitaramo cy’amateka mu muziki uhimbaza Imana muri   BK Arena  yari yuzuye kuva yatangira kwakira ibitaramo gikirisitu.

Icyo gihe iryo tsinda ryafashijwe n’Abanyarwanda barimo Aime Uwimana nawe wegereje abantu  Imana mu ndirimbo ze zikunzwe.

Umwe mu bagize itsinda rya Hilsong London, byamuniye kwifata avuga ko yakunze uRwanda kandi yanezereye cyane n’uko bakiriwe mu gihugu.

Amavu n’amavuko…

Iri tsinda rya Hillsong London ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia.

Ni urusengero rwashinzwe mu 1983 rushingwa na Brian afatanyije Bobbie Houston rukaba rufite amashami mu bihugu 30 bitandukanye hirya no hino ku Isi birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bakunze kuririrmba mu njyana ituje bakoresheje ibyuma n’amajwi biryoheye amatwi, bigafasha uramya Imana kurushaho kuyegera.

Mu 1993 ryatangiye ryitwa Hilsong Live  rikorera mu mujyi wa Sdney muri Austraria ariko riza kugaba andi mashami ahantu hatandukanye.

Mu mwaka wa 2018 baje guhabwa igihembo gikomeye cya Grammy Award kubera indirimbo yabo yakunzwe ndetse n’ubu igikunzwe  bakurikira umuziki uhimbaza Imana “What beautifu name”.Ni indirimbo igaragaza uburyo Imana yitanze, igatanga Kristo, izina risumba ayandi (Ku babyizera).

Indirimbo z’iri tisinda “Hilsong” zikunze kwifashishwa hirya no hino ku Isi kubera imiririmbire n’imicurangire myiza.Yewe no mu Rwanda indirimbo zabo zagiye zisubirwamo mu rurimi rw’ikinyarwanda. Nk’urugero hari iyitwa All I need You Lord yasubiwemo n’amatsinda y’abaramyi bayita “Niwowe Nifuza”

Ku rubyiniro barihariye…

Iyo bageze ku rubyiniro,ikintu cya mbere bitaho ni amatara,ibicurangisho ndetse n’indangururamajwi(Sound).

Kubera ko ahanini rigizwe n’umubare munini w’abakiri bato, baba biyambariye mu buryo  umuntu ashaka yakwita ko bugezweho”Styles”,bituma imbaga nyinshi y’urubyiruko ibiyumvamo.

Ku rubyiniro  barabanza bagatera urwenya nyuma bakabona kwinjira mu mwanya wo kuramya ariko babanje isengesho(Nubwo bitaba buri gihe).

Iri tsinda ryagize abaririmbyi b’abahanga kandi bakunzwe cyane barimo Darlene Zschech,Don Moen ndetse n’umunya-Nigeria Sinatch.

Kugeza ubu hirya no hino ku Isi habarurwa amatorero ya Hilsong angana na 150.000.

Umubare mwinshi n’urubyiruko: Ubwo mu 2019 bari ku kibuga cy’indege cya Kigali baje mu gitaramo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Kaso says:
    November 11, 2022 at 4:45 pm

    😂

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?