BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Aug 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ikoranabuhanga > Ibyangombwa bikenerwa n’abajya mu mahanga bizajya bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Ibyangombwa bikenerwa n’abajya mu mahanga bizajya bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

sam
Last updated: June 5, 2024 2:49 pm
sam
Share
SHARE

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane yatangaje ko kuva kuri uyu wa 5 Kamena 2024, u Rwanda rwatangiye gutanga inyandiko zikenerwa n’abajya gushaka serivisi mu bihugu by’amahanga , ruba igihugu cya mbere gitanze izi nyandiko binyuze kuri e-mail.

Ni serivisi esheshatu zirimo iyo kwemeza ibyangombwa birimo impamyabumenyi, icyemezo cy’amavuko n’izindi nyandiko zizajya ziboneka binyuze ku rubuga rwa Irembo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yatangaje ko inyandiko zireba ihererekanya ry’imitungo yimukanwa n’itimukanwa u Rwanda rwabaye rwifashe, zikazajya zitangwa binyuze mu nzira zisanzwe.

Ibi byangombwa bizajya bitangwa binyuze ku rubuga Irembo, Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwinjira mu  masezerano ya “Apostille Convention” rwashyizeho umukono mu mpera z’umwaka wa 2023.

“Apostille Convention” ni amasezerano yoroshya inzira ibyangombwa bibonekamo mu bihugu byayashyizeho umukono, bikorohereza abaturage n’abashoramari kubona serivisi hanze y’ibihugu byabo.

Kugira ngo Umuntu  abone izi nyandiko azajya abanza kugira inyandiko iriho umukono wa noteri, hanyuma asabe ko yemezwa nk’igiye gukoreshwa mu mahanga anyuze ku rubuga rwa Irembo,  ayakire binyuze kuri imeyiri cyangwa ayikure ku rubuga rwa Irembo nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (F 10 000) ya serivisi.

 

 

.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kigali: Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho ibirimo gutobora inzu z’abaturage bakiba

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu…

Rubavu: Gitifu afunganywe n’abaturage bakurikiranyweho kugurisha Inka za Girinka

Mu Karere ka Rubavu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo mu Murenge wa…

Umugabo w’i Rusizi yafatanywe urumogi yarwihambiriyeho arenzaho imyenda

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye umugabo…

RIB yataye muri yombi abayobozi ba WASAC abarimo Prof Munyaneza Omar wayoboye iki kigo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Prof Munyaneza Omar wayoboye WASAC n’abandi…

Hakozwe amadarubindi akoresha ikoranabuhanga rya ’AI’

Hagiye gushyirwa ku isoko amadarubindi mashya akoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, afite…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ikoranabuhanga

Ibirori by’umuhango wo kwita izina abana b’ingagi byasubitswe

1 Min Read
Ikoranabuhanga

Hangijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga byafashwe bitujuje ubuziranenge

4 Min Read
Ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda yasobanuye imikoreshereze ya Camera zo mu muhanda

1 Min Read
Ikoranabuhanga

Bimwe mu byangwombwa byatangwaga na RIB bigiye gutangirwa ku ikoranabuhanga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?