BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ibyamenyekanye ku rubanza rwa Prince Kid wongeye kuburanira mu muhezo

Ibyamenyekanye ku rubanza rwa Prince Kid wongeye kuburanira mu muhezo

admin
Last updated: November 17, 2022 10:36 am
admin
Share
SHARE

Urukiko Rwisumbuye rwa nyarugenge rwasubitse urubanza rwa ISHIMWE Dieudonne ukurikiranyweho gusambanya bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yateguraga.

ISHIMWE Dieudonne n’abanyamategeko bamwunganira

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwasubukuye uru rubanza ruregwamo Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid.

Saa mbiri n’iminota icumi nibwo Prince Kid yagejejwe ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, acungiwe umutekano bikomeye n’abacungagereza.

Umucamanza yatangiye avuga ko uru rubanza rwagombaga kuburanishwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 ariko ruza gusubikwa kubera ko Umucamanza yari mu mahugurwa.

Umucamanza yibukije umuburanyi ko urubanza rubera mu muhezo nk’uko byemejwe mu cyemezo cyafashwe n’urukiko ku wa 28 Ukwakira, 2022.

Umucamanza yahise asaba abantu bose gusohoka mu cyumba cy’urukiko n’abacungagereza barimo.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Abanyamategeko ba ISHIMWE Dieudonne, ari bo Me Kayijuka Ngabo na Me Emeylne Nyembo batanze inzitizi ko abatangabuhamya bavuze bari kuri Skype ariko bakaba batazi aho baherereye.

Byakekwaga ko bari kuvugira mu Bushinjacyaha Bukuru.

Indi nzitizi, ni iyo kuba Urukiko rwari rwanzuye ko Ubushinjiacyaha butavuga kuko bwamaze kuvuga, ahubwo hakaba hari kumvwa abatangabuhamya gusa.

Urukiko rwahise rufata akanya k’iminota 15 rwiherereye ngo rufate icyemezo kuri izo nziztizi, rwanzura ko urubanza rusubitswe ruzasubukurwa ku wa 25 /11 / 2022 saa mbiri za mu gitondo.

Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru, Me Emeylne Nyembo yavuze ko bifuza ko abatangabuhamya bazagaragara mu Rukiko kugira ngo abunganira ISHIMWE Dieudonne bababaze ibibazo.

Ishimwe Dieudone akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Urubanza rwe rwahawe nimero ya dosiye RP 00653/2022/TGI/NYGE.

Yatawe muri yombi bwa mbere muri Mata 2022 agiye kumara amezi arindwi muri Gereza ya Nyarugenge. Uyu musore w’imyaka 34 afungiye muri Gereza ya Nyarugenge kuva muri Gicurasi, 2022.

Prince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16 – uko mu muhezo byari bimeze

Abari mu rukiko bose basabwe gusohokamo

Amafoto: @NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?