BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ibyamamare bikomeye bihataniye ibihembo bya “Karisimbi Ent Awards 2022”

Ibyamamare bikomeye bihataniye ibihembo bya “Karisimbi Ent Awards 2022”

admin
Last updated: November 23, 2022 12:01 pm
admin
Share
SHARE

Abahanzi Nyarwanda, abo mu Karere n’ibyamamare binyuranye bahataniye mu bihembo bya Karisimbi Entertainment Award 2022 & Fashion Show byateguwe na kompanyi ya Karisimbi Events.

The Ben na Diamond  bari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mu karere

Ni ibihembo bizatwangwa ku bazahiga abandi mu matora yatangiye gukorwa biciye ku rubuga rwa karisimbi events n’uburyo bw’akanyenyeri, aho abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo bazatoranywamo abazaba bahize abandi.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko bateguye ibi bihembo mu rwego rwo gushima akazi keza abantu baba bakoze, ndetse banamenyekanisha ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Ibi bihembo ni mu rwego rwo gutera imbaraga abakora umwuga wabo, iyo bamaze kumenya ko hari abazirikana ibyo bakora bituma barushaho gushyiramo imbaraga ngo bakore neza, bibafasha kandi kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.”

Akomeza agira ati “Kuko gutanga ibihembo nitibigarukira aho, abantu bamenya n’inde wahize abandi ?. Ikindi kandi bifasha bamwe bakizamuka gukora cyane kugirango ubutaha nabo bazabe mu bahatanye.”

Mugisha Emmanuel yibukije abahanzi ko bakwiye gucika ku muco yise “Ubujiji” wo kuvuga ko bahabwa ibihembo gusa kuko bigaragaza ko batazi icyo bashaka, aho yabibukije ko gutanga ibihembo atari amarushanwa kuko ariho abantu bahatanira amafaranga.

Uyu muyobozi wa Karisimbi Events yavuzeko ibigenderwaho mu gutoranya abahatana muri ibi bihemba ari bikorwa umuntu aba yarakoze, aho biyambaza abantu banyuranye mu guhitamo abahatana.

Abahataniye ibi bihembo muri aya matora bagera ku bantu 316, aho bari mu byiciro 50.

Ibyiciro birimo umuhanzi w’umwaka mu bagabo n’abagore, indirimbo y’umwaka, ikiganiro cy’umwaka cy’imikino, Televiziyo y’umwaka mu myidagaduro, umukinnyi mwiza wa filime, umunyamakurukazi mwiza wa siporo.

Icyiciro cy’umuhanzi mwiza mu karere harimo abahanzi nka Diamond, Zuchu, Azawi, Sheebah, Harmonize, Eddy Kenzo, Bruce Melody na The Ben.

Gutora bizarangira ku wa 20 Ukuboza 2022 mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 26 Ugushingo kuri ONOMO Hotel i Kigali.

Kuwa 27 Gashyantare 2022, Karisimbi Events nibwo yatanze ibihembo bya Consumers Choice Awards 2021 (CCA 2021), aho abarimo Davis D, Ndahiro Valens Papy, Yago, DJ Briane, Junior Giti, Bwiza  bahawe ibihembo mu byiciro binyuranye.

Shyigikira icyamamare ukunda unyuze hano https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2022-fashion-show?fbclid=IwAR1nDZqfkIs3ALZEntJB0mezDyYx5PQ3eevcfqETwv7fZktoF9Qf8317aLA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

2 Min Read
Imyidagaduro

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?