BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ibyahishwe kuri kidobya zatumye Diamond ataza guceza i Kigali

Ibyahishwe kuri kidobya zatumye Diamond ataza guceza i Kigali

admin
Last updated: December 23, 2022 2:46 pm
admin
Share
SHARE

Igitaramo umuhanzi Diamond Platnumz yari afite i Kigali, cyasubitswe by’igitaraganya nyuma y’uko yanze kucyitabira kubera ko atahawe amafaranga yose yari yumvikanye n’abagiteguye.

Diamond ntakije kuririmbira i Kigali

Ni igitaramo cyiswe “One People Concert” cyari giteganyijwe uyu munsi ku wa 23 Ukuboza 2022 muri BK Arena cyateguwe na Kompanyi yitwa East Gold.

Byari byitezwe ko uyu uhanzi umaze kubaka izina agera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 22 Ukuboza, gusa abanyamakuru bamutegereje baraheba, bazinga ibikoresho bifata amashusho n’amajwi barataha.

Ubwo abanyamakuru bari ku kibuga cy’indege i Kanombe, niko telefone z’abari babucyereye mu musangiro wari kubera ahitwa muri Romantic Garden ku Gisozi zacicikanaga, babaza niba indege yageze i Kanombe agakwepera muri Kigali.

Umwe mubakorana bya hafi na Diamond Platnumz mu nzu ya Wasafi, ahagana isaa tatu z’ijoro yabwiye umunyamakuru w’UMUSEKE ko uyu muhanzi saa sita zuzuye aba ageze i Kanombe gusa siko byaje kugenda.

Byari byitezwe ko Diamond afata indege ikamuzana i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’umwe mu bamutumiye, gusa yanze guhaguruka atarahabwa 80% y’amafaranga bumvikanye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu mugoroba Diamond Platnumz yavuze ko yasubitse kuza mu gutaramira i Kigali kubera guhuzagurika kw’abamutumiye.

Ati “Kubera guhuzagurika kw’abateguye igitaramo nagombaga gukorera i Kigali, ku wa 23 Ukuboza 2022 mbabajwe no kubamenyesha ko kitakibaye.”

Yakomeje avuga ko “Abanyamategeko banjye n’abandi bashinzwe inyungu zanjye bari kubikurikirana. Ndizera kuzaaramira i Kigali vuba., bidatinze nzababwira amatariki.”

Mu byashyuhije umutwe Diamond harimo urupapuro rwasohowe n’akabari kavuga ko uyu muhanzi agomba kugafungura ku mugaragararo mu ijoro ridasanzwe ari kumwe na Shaddy Boo.

Intandaro yo kwigumura k’uyu muhanzi umaze gutapfuna inshuro ebyiri amafaranga y’abanyarwanda ntaze gutarama, yahereye kuri icyo gikorwa yafashe nko kumusuzugura.

Muri ako kabari yagombaga gusangira n’abakunzi be kuri Miliyoni 10 Frw mu minota 30 atungurwa no kubona banditseho ngo “arafungura akabari ku mugaragaro.”

Uyu muhanzi kandi mu byatumye yijujutira gufata indege ngo aze mu Rwanda harimo igikorwa yabwiwe cyo kujya kwifotozanya n’ikipe ya Rayon Sports mu Nzove.

Mu bisa n’amananiza yasabye ko ahaguruka muri Tanzaniya amaze guhabwa 80% ya Miliyoni 124 z’u Rwanda.

Yasabye kandi abateguye iki gitaramo kwishyura itsinda ry’abagomba kumucurangira no kubitaho 100%.

Yasabye ko ibijyanye n’amajwi bikorwa n’abitwa Alpha Entertainment iri muri Kompanyi zihenze zitanga iyi serivisi mu Rwanda ibintu abateguye iki gitaramo batubahirije.

Hari amakuru avuga ko hari uwariye akara Diamond Platnumz ko mu gihe yagera mu Rwanda yahitira mu Bugenzacyaha akabazwa iby’amafaranga ya Mico The Best yariye mu mwaka wa 2013 agakwepa igitaramo yari yamutumiyemo.

Tubibutse ko aba ba East Gold aribo banze kwishyura umuhanzi Kenny Sol mu gitaramo bari batumiyemo The Ben.

Icyo gihe Kenny Sol yanze kuririmba atarahabwa cash ze, maze binyuze muri bamwe mu banyamakuru bahimba ko yivumbuye kuko atahawe Hennessy.

Kugeza ubu abagize East Gold baruciye bararumira, ku rubuga rwa www.ticqet.rw amatike y’iki gitaramo yakuweho.

Nta jambo ryo gusubizwa amafaranga kubari bamaze iminsi bagura tike zo kwinjira muri iki gitaramo ryari ryatangazwa n’ababishinzwe.

Hari urujijo niba abahanzi nyarwanda bari gufatanya na Diamond muri iki gitaramo bari bwishyurwe cyangwa bari bufatanye igihombo na East Gold.

Si ubwa mbere iyi Kompanyi ivuzweho ikibazo cyo gukorogana mu kwishyura abahanzi ariho bamwe bavuga ko byagorana gushinja Diamond kwanga nkana kuza gutanga ibyishimo mu rw’imisozi igihumbi.

Igitaramo Diamond yari gukorera i Kigali
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Ally says:
    December 23, 2022 at 4:20 pm

    Good story

    Reply
  • Sibomana emmanuel says:
    December 24, 2022 at 10:33 am

    Ariko kubwanjye ntumva ntamakosa dayimoni afite¡ ahubwo abamutumiye nibo bafitemo guhuzagurika no gushaka kumusuzuguza no kumwicira izina hahaaaa ngo gufungura akabari kwerii

    Reply
    • reka_nisekere says:
      December 24, 2022 at 11:02 am

      Hhhhhh aragira ati “Dayimoni”

      Reply
      • Anonymous says:
        December 25, 2022 at 9:38 pm

        dayimoni kweli nange ndasetse pe

        Reply
    • Anonymous says:
      December 24, 2022 at 11:15 am

      Nawe urimo ku mwicira izina yitwa DIAMOND naho wowe ukamwita DAYIMONI . Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh.
      Nizere ko utabikoze kubushake kuko byaba atari byiza nagato.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Imyidagaduro

Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

1 Min Read
Imyidagaduro

Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?