BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

admin
Last updated: March 2, 2026 12:00 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye abantu 22, abandi 300 bagira ikibazo cyo guhuma.

Ibi byatangajwe ku wa 28 Gashyantare 2026 n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Jean Bosco Rudasingwa ubwo yari yitabiriye Umuganda rusange muri iyi ntara.

Polisi yagaragaje uturere twa Bugesera na Rwamagana ari two twibasiwe n’iki kibazo cy’abicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko abagera kuri 21 muri 22 bapfuye ari ho baturuka.

Yakomeje ivuga izo mpfu ndetse n’abantu bagize ikibazo cyo guhuma byatewe n’ikinyabutabire cya methanol gikoreshwa mu kwenga ibinyobwa bisembuye.

Iyo umuntu anyweye ikinyobwa kirimo ikinyabutabire cya methanol bishobora kumuteza urupfu, ubuhumyi, kwangirika kw’igifu, impyiko n’ibindi bice by’umubiri.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Jean Bosco Rudasingwa, yasabye abaturage kwirinda izi nzoga kuko zishobora kubagiraho inguruka zikomeye zirimo no gupfa.

Yagize ati “Niba hari ikintu gikomeje guteza inkeke, ni inzoga zitujuje ubuziranenge, hari abantu bakunze kuzinywa ariko batazi neza ingaruka mbi zazo kandi mu by’ukuri izi nzoga zangiza ubuzima mu buryo bukomeye cyane.”

“Mu turere twa Bugesera na Rwamagana hamaze gupfa abantu 21 bazira izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ibi ni ibyerekana ko zikomeje kuba ikibazo gikomeye. Niyo mpamvu mbasaba ko dukwiriye kwamagana no kutemera ko izi nzoga zigira ubuzima bw’undi munyarwanda zitwara.”

Yakomeje avuga ko abo zitahitanye zabateye kugira ikibazo cy’ubuhumyi.

Ati “Hari abantu bamaze kugira ikibazo cy’ubuhumyi kandi batazongera kubona kubera kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ziba zashyizwemo ikinyabutabire cya methanol.”

Muri Gashyantare 2026 hakunze kumvikana impfu nyinshi z’abaturage bazize izo nzoga aho mu gice cya mbere cya Gashyantare 2026 mu gihugu hose izo nzoga zari zimaze guhitana abantu 28 mu gihe cy’iminsi 10.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki 12 Gashyantare 2026 yari imaze gufata litiro zirenga 116.000 z’izo nzoga z’inkorano, ndetse ko yanafunze uruganda rumwe mu zazengaga rwihishwa rusanganywe uruhushya rwo kwenga izemewe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

1 Min Read
Mu Rwanda

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

2 Min Read
Mu Rwanda

Tour du Rwanda: Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka

2 Min Read
Mu Rwanda

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’Itumanaho yahakanye ibya ‘Monetisation’

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?