BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Ibiyobyabwenge n’ihohoterwa ku isonga ku bikizitiye umukobwa –Jeannette Kagame

Ibiyobyabwenge n’ihohoterwa ku isonga ku bikizitiye umukobwa –Jeannette Kagame

admin
Last updated: October 12, 2022 3:52 am
admin
Share
SHARE

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ihohoterwa n’ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byangiza ubuzima bw’umwana w’umukobwa bikwitye gushakirwa umuti vuba na bwangu, abagabo babigize ibyabo.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abana b’abakobwa kugendera kure ibishuko

Ibi yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa mu Karere ka Musanze, aho hanahembwe abana b’abakobwa bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri mu byiciro binyuranye bazwi ku izina ry’Inkubito z’Icyeza.

Mu ijambo rye madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere  umwana w’umukobwa harimo amahirwe angana yo kwiga, gushihsikariza abakobwa kwiga amashuri y’ikoranabuhanga, ubumenyingiro n’ibindi birimo icyumba cy’umukobwa mu mashuri n’urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.

Nubwo, igihugu cyateye intambwe igaragara, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje impungenge ku ihohohoterwa n’ibiyobyabwenge bikibangamiye umwana w’umukobwa.

Ati “Imyaka baba bagezemo, igira impinduka nyinshi mu mikurire n’imitekerereze. Ku bana bose habaho byinshi bibarangaza ariko ku bakobwa bikagira umwihariko. Muri iyi minsi kandi tubona ibibazo bamwe muri mwe bahura nabyo bijyanye n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, numvise bigira amazina adasanzwe, hakaba n’ukuntu urungano ruhererekana amakuru y’aho biri ndetse n’aho bitangirwa Ubuntu, nyamara ari ukubashuka ngo bangize ubuzima bwanyu.”

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati “Nagira ngo mbasabe muzatwigire uburyo mwakoresha bwo kunezerwa mudakoresheje ibyo biyobyabwenge n’inzoga cyangwa kwishora mu ngeso mbi.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko nubwo mu myaka itanu ishize abana b’abakobwa bahohoterwa imibare yavuye kuri barindwi (7%) ikaba igeze kuri batanu ku ijana (5%), yibukije ko abana bagihohoterwa kandi iyi mibare itari mike maze asaba buri nzego cyane cyane ababyeyi guhagurukira iki kibazo. Aha niho yahereye asaba abagabo kwita ku burezi bw’abangavu.

Ati “Munyemerere uyu munsi ngire icyo nisabira ababyeyi b’abagabo ndetse n’abahungu bacu, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ababyeyi b’abagabo bagize uruhare mu kurere abana cyane cyane abangavu bigira umusaruro. Mwari muzi ko mufite uruhare rukomeye mu mikurire y’abana banyu mu gihagararo, mu  mitekerereze no mu buzima bwabo bw’imyororokere?… uruhare rwanyu rufatika si ukubaha amafaranga, umurima n’ibindi.”

Nubwo bimeze bitya ariko yahumurije abana b’abakobwa ko hari abahari ngo bababe hafi ndetse banabarengere.

Umunsi w’umwana wizihizwaga ku nshuro ya 10 u Rwanda rukaba rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza uyu munsi mu Karere ka Musanze, aho wari wahujwe n’igikorwa cyo guhemba abana batsinze neza ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri binyuranye mu mwaka wa 2020-2021 na 2021-2022 bagera ku 198 bazwi ku izina ry’Inkubito z’Icyeza.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

2 Min Read
Mu Rwanda

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

2 Min Read
Mu Rwanda

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

1 Min Read
Mu Rwanda

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?