Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe tariki 18 Ukwakira wasubitswe .
Ni mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB rigira riti: “Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ruratangaza isubikwa ryo Kwita Izina 2024. Indi tariki izaberaho ibi birori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi izatangazwa.”
RDB itangaje isubikwa ry’ibi birori ku mpamvu zitasobanuwe mu gihe haburaga iminsi 10 ngo bibe.
Ibi birori bisubitse nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 13 ndetse inzego zitandukanye zamaze gushyiraho ingamba zo ku gikumira.
RDB kandi iherutse gushyiraho amabwiriza arebana n’abacuruzi mu rwego rwo gukumira iki cyorezo cya Marburg arimo gukurikiza amabwiriza y’isuku yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima harimo gupima umuriro ku binjira ndetse no gutanga aho gukarabira intoki cyangwa gukoresha ku muryango umuti wica udukoko .
Ibirori byo kwita izina bisanzwe bihuza abantu benshi barimo ibyamamare byo hirya no hino ku Isi ndetse n’abanyacyumahiro batandukanye ku Isi yose.