BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ibintu bitatu byitezwe ku Cyiciro cya Gatatu

Ibintu bitatu byitezwe ku Cyiciro cya Gatatu

admin
Last updated: July 28, 2022 10:23 am
admin
Share
SHARE

Mu nama y’Inteko rusange iheruka guhuza abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, hemerejwemo ko mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha, hazatangira shampiyona y’icyiciro cya Gatatu.

Abanyamuryango ba Ferwafa bemeje ko umwaka utaha hazakinwa icyiciro cya Gatatu

Ni shampiyona izakinwa n’abatarengeje imyaka 20, ibigo by’amashuri yisumbuye, amakipe y’Uturere n’amarerero asanzwe abarizwa mu Gihugu hose.

Abanyamuryango ba Ferwafa baganiriye na UMUSEKE, bahamya ko iki cyiciro kizafasha byinshi mu mupira w’amaguru usanzwe ufite amarushanwa make n’ubusanzwe.

Umunyamabanga Mukuru wa Miloplast FC, Alexis Redamptus abona hari ibintu bitatu by’ingenzi iki cyiciro kizongera mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ati “Icya mbere kije gukemura, ni uguhangana. Buriya mu cyiciro cya Kabiri kuko hari uburyo batashyiragamo imbaraga kuko babaga bazi ko batazamanuka, ariko ubu ikipe niba izi ko izamanuka mu cyiciro cya Gatatu bishobora kongera ireme ryo guhangana bya nyabyo.”

Yakomeje agira ati “Icya Kabiri, ni urwego rw’iterambere. Ni icyiciro kizaba kirimo abana bakiri bato kandi abo bana ni bo tumaze igihe twifuza ko babona amarushanwa menshi yo gukina.”

Icya Gatatu Alexis yavuze, ni uburyo bwo guha agaciro iki cyiciro atari ukugishyiraho gusa ngo kitwe ko kiriho ariko kidafite ireme.

Ati “Ariko kugira ngo ibyo byose kugira ngo bigerweho birasaba ikindi cya Gatatu navuga kirimo ubiziranenge. Rikaba irushanwa rifite imbaraga. Rikaba irushanwa rifasha abakinnyi, abaganga, abasifuzi n’abatoza. Ntiribe irushanwa ryo koherezamo umusifuzi umwe  kuko ari icyiciro cya Gatatu. Kuko izo nguni izo uzikozeho uba uteje imbere umupira w’amaguru kuko ziruzuzanya.”

Edmon Nkusi Marie ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa, yavuze ko ikipe ebyiri za Mbere muri iki cyiciro zizajya zizamuka mu Cyiciro cya Kabiri, mu gihe ebyiri za nyuma mu cya Kabiri nazo zizajya zimanuka mu cya Gatatu, bityo bikazongera guhangana.

Hari hashize imyaka ijya kugera ku icumi iki cyiciro kidakinwa mu Rwanda, ubwo cyaherukaga gukinwa cyamaze umwaka umwe gusa ariko hari umusanzu cyatanze.

Edmond Nkusi ushinzwe Iterambere rya ruhago muri Ferwafa, ahamya ko icyiciro cya Gatatu kizafasha byinshi
Ferwafa yemeje ko umwaka amarushanwa aziyongera

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?