BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ibihembo bya Kiss Summer Awards byongewemo ibyiciro bishya

Ibihembo bya Kiss Summer Awards byongewemo ibyiciro bishya

admin
Last updated: August 23, 2022 12:17 pm
admin
Share
SHARE

Radiyo ya Kiss Fm yamaze gutangaza ko yongeye ibyiciro bibiri bishya mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022 biturutse ku busabe bw’abakunzi b’umuziki.

Ariel Wayz ari mu cyiciro gishya cy’umuhanzikazi wahize abandi muri Kiss Summer Awards 2022

Ibihembo bya Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya Kane mu rwego rwo gushimira abanyamuziki mu byiciro bitandukanye.

Bihabwa abahanzi, abatunganya indirimbo (Producers) bagize uruhare mu gukora indirimbo zahize izindi mu gihe cy’impeshyi.

Kiss Summer Awards y’uyu mwaka, ibyiciro bihabwa ibihembo byavuye kuri bitanu bigera kuri birindwi, Ubuyobozi bwa Kiss Fm bwatangaje ko byaturutse ku busabe bw’abakunzi babo.

Ibyiciro bishya byongewe muri Kiss Summer Awards 2022 harimo icyiciro cy’umuhanzikazi witwaye neza n’icyiciro cy’umuhanzi wakoze alubumu nziza.

Umuyobozi wa KISS FM, John Wilkins yavuze ko “Abakunzi b’umuziki bakurikiye itangwa ry’ibihembo bya KISS Summer Awards mu myaka itambutse basabye ko twakongera ibyiciro, ariko ibyasabwe na benshi ni bibiri.”

ibi byiciro bishya bigamije gutera imbaraga abahanzikazi bagifite umubare uri hasi mu muziki no gushishikariza abahanzi gusohora alubumu nk’inzira yo kubinjiriza ifaranga ritubutse.

Kuri iyi nshuro, indirimbo zizahatanira ibihembo ni izagiye hanze nyuma ya Kiss Sumer Awards 2021, ni ukuvuga hagati ya Nzeri 2021 na Kanama 2022.

Ibihembo bya Kiss Summer Awards ni ngarukamwaka Ibyiciro bizahembwa kuri iyi nshuro ni Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best  Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.

Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Muzadukumbura indirimbo ya Nel Ngabo afatanyije na Fireman iri muzihatanye muri Kiss Summer Awards 2022

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
Imyidagaduro

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

2 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

1 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?