Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 5% mu kwezi k’Ugushyingo 2024, bivuye kuri 3, 8% byari byazamutseho mu Kwakira.
Ni ibyavuye mu Ubushakashatsi ngarukakwezi ku ihindagurika ry’ibiciro bukorwa NISR, bugaragaza ko mu kwezi k’Ugushyingo 2024, mu mijyi ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,6%.
Ni mu gihe ibyatumye ibiciro byiyongera mu byaro birimo ibiciro by’ibinyobwa
bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14.1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 20.6%.
Muri rusange ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mujyi no mu cyaro byazamutse ku kigero cya 3,4% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11.6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 16.7%.
Iyi raporo kandi igaragaza ko igiciro ku bikorerwa imbere mu gihugu cyazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije n’umwaka ushize, kikaba cyarazamutseho 0.3% ugereranyije n’ukwezi kwabanje. Igiciro ku bituruka hanze cyo kiyongereye ku kigero cya 5.1% ugereranyije na 2023.