Muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025. Ni ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye. Mu gihe byari byiyongereyeho 8,9% muri Mutarama 2026.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ugereranyije Gashyantare 2026 na Gashyantare 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,6%. N’aho ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,9%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gashyantare 2026 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,6%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 18,3%, iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 12,3%.
Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, iby’ubwikorezi byiyongereyeho 8,6% n’iby’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,9%.
Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 2,3%, ibiciro by’inzu, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,7%.
Ugereranyije Gashyantare 2026 na Gashyantare 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,6%.
