BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ibice byinshi nta mvura iri bugwe! ukuri ku mvura yiswe iya “Asomusiyo”   

Ibice byinshi nta mvura iri bugwe! ukuri ku mvura yiswe iya “Asomusiyo”   

admin
Last updated: August 15, 2022 1:10 pm
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyatangaje ko ubwo kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Kanama 2022 mu gihugu abikirisitu bizihiza umunsi wa Asomusiyo, mu bice bimwe by’igihugu nta mvura iteganyijwe nk’uko bamwe bizera ko kuri uwo munsi imvura igwa hose mu gihugu.

Imbaga y’abakristu gatolika baturutse hirya no hino ku Isi, kuri uyu wa 15 Kanama bateraniye i Kibeho

Meteo yatangaje ko “hagati ya 06:n saa 12:00 hari hateganyijwe imvura mu Turere twa Nyagatare ,Kayonza na Gatsibo,ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 2m\S-4m\S.

Ukuri kw’imvura  bivugwa ko ari iya  Asomusiyo…

Umunsi w’Ijyanwa mu ijuru  rya Bikiramariya (Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu Gatorika. Buri gihe wizihizwa tariki ya 15 Kanama buri mwaka.

Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita “Imvura ya Bikiramariya “cyangwa iy’umigisha.”

Ariko si bose babyizera gutyo kuko hari bamwe bizera ko imvura yahozeho kera na mbere yo kwaduka kw’amadini.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda gisobanura ko imvura ari amazi mu buryo bw’ibitonyanga agwa aturutse mu kirere agashyika ku butaka.

Hifashishijwe ibipimo by’imvura byafatiwe kuri sitasiyo za Meteo 11 ziri hirya no hino mu Rwanda, Meteo yerekana ko mu bihe bitandukanye imvura yagiye igwa ku munsi wa Asomusiyo mu myaka 40 ishize uhereye mu 1981 kugera 2020.

Meteo yerakana ko atari buri gihe imvura igwa mu Rwanda ku munsi wa Asomusiyo( Assomption).

Iki kigo cyerekana ko imvura nyinshi ingana na Milimetero 31.7 yabonetse kuwa 15 Kanama 1981 kuri Sitasiyo ya Byimana, Akarere ka Ruhango.

Imyaka 15 kuri 40 nta mvura na mba yaguye uwo munsi.Mu myaka 40 ishize kuri Sitasiyo zose,aho yaguye cyane kenshi ni iKigali(Kanombe) inshuro 13 gusa , hakurirwa na Kamembe na Gisenyi inshuro 11 .Ahaguye inshuro nke kurusha ahandi ni Rubengera (Karongi) imyaka 5 muri 40.

Meteo Rwanda igaragaza ko abashakashatisi n’abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere  ko kenshi imvura yo muri Kanama ikomoka ku miyaga ituruka ku cyanya cy’ishyamba rya Congo isunika ibicu byiretsemo amazi, ibyerekeza mu gace uRwanda ruherereyemo bikagusha imvura ahantu hatandukanye mu gihugu.

Iki kigo gitanga umwanzuro ibipimo bigaragaza ko “Imvura y’umugisha “ atari buri gihe igwa kuri asomusiyo, kandi n’iyo yaguye ishobora kutagwa hose mu gihugu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yitabiriye umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya
Abakirisitu Gatolika baturutse imihanda yose bavoma amazi y’umugisha i Kibeho

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • gatare says:
    August 15, 2022 at 3:03 pm

    Assomption ivuga ko Maliya nyina wa Yezu yagiye mu ijuru afite umubiri n’amaraso.Gusa ibyo nta hantu na hamwe byanditse muli bible.Bible ivuga ko “umubiri n’amaraso” bidashobora kuba mu Ijuru.Muli Yohana 4,umurongo wa 24,havuga ko Imana ari umwuka (God is a Spirit).Ibiremwa byose biba mu ijuru (Yezu n’Abamarayika),nabyo ni umwuka.Matayo 15,umurongo wa 9,herekana ko Imana itemera amadini yigisha ibintu bidahuye n’uko bible ivuga.Niyo mpamvu Imana idusaba “gusohoka” muli bene ayo madini,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.Tujye tugenzura niba aho dusengera bigisha ibihuje na bible.

    Reply
  • gatare says:
    August 15, 2022 at 3:03 pm

    Assomption ivuga ko Maliya nyina wa Yezu yagiye mu ijuru afite umubiri n’amaraso.Gusa ibyo nta hantu na hamwe byanditse muli bible.Bible ivuga ko “umubiri n’amaraso” bidashobora kuba mu Ijuru.Muli Yohana 4,umurongo wa 24,havuga ko Imana ari umwuka (God is a Spirit).Ibiremwa byose biba mu ijuru (Yezu n’Abamarayika),nabyo ni umwuka.Matayo 15,umurongo wa 9,herekana ko Imana itemera amadini yigisha ibintu bidahuye n’uko bible ivuga.Niyo mpamvu Imana idusaba “gusohoka” muli bene ayo madini,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.Tujye tugenzura niba aho dusengera bigisha ibihuje na bible.

    Reply
  • Umubyeyi says:
    August 16, 2022 at 3:35 pm

    Witubeshya pe!uvuze utyo waba Utemera ko na Yezu Yagiye mu Ijuru cg Eliya?ibyuwo Mubyeyi uzabibariza Mubyahishuwe niba koko Ushaka Kwemera.Ni Umubyeyi wa bose si Uwidini nkuko ubikeka.nku Yezu Umwana We ntadini

    Reply
  • Umubyeyi says:
    August 16, 2022 at 3:35 pm

    Witubeshya pe!uvuze utyo waba Utemera ko na Yezu Yagiye mu Ijuru cg Eliya?ibyuwo Mubyeyi uzabibariza Mubyahishuwe niba koko Ushaka Kwemera.Ni Umubyeyi wa bose si Uwidini nkuko ubikeka.nku Yezu Umwana We ntadini

    Reply

Leave a Reply to Umubyeyi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?