BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ibibazo byugarije umutekano w’akarere byaganiriweho i Arusha

Ibibazo byugarije umutekano w’akarere byaganiriweho i Arusha

admin
Last updated: December 3, 2022 5:22 pm
admin
Share
SHARE

Ba Minisitiri w’Ingabo mu bihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, baganiriye ku bibazo bibangamiye umutekano mu karere.

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, Maj Gen Nyakarundi Vincent ukuriye ubutasi, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba

Inama yabo ya 35 y’akanama gashinzwe imikoranire mu by’umutekano (Sectoral Council on Cooperation in Defence), yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa EAC, kiri i Arusha, muri Tanzania.

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, bwatangaje ko inama yize “ibibazo bibangamiye umutekano w’Akarere”.

Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, ndetse n’ibindi bihugu bya EAC byari bihagarariwe na ba Minisitiri b’Ingabo.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi hari Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw’ubutasi bwa gisirikare.

Iyi nama ije mu gihe Akarere ka Africa y’iburasirazuba gahangayikishijwe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iyubura ry’imirwano hagati ya M23 iharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda muri Congo, n’ingabo za Leta ya Congo.

Ibihugu bitandukanye bitarimo u Rwanda byiyemeje kohereza ingabo muri Congo mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, harimo ADF, FDLR, M23 n’indi.

Kenya, u Burundi, Uganda biri mu byohereje ingabo zabyo muri Congo, zisangayo iz’Umuryango w’Abibumbye za MONUSCO.

Uganda yari ihagarariwe mu nama

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Nyakarundi says:
    December 3, 2022 at 10:16 pm

    Mubibazo by’umutekano byugarije akarere buriya mubyo bazigaho cyane cyane kurusha imbunda n’amasasu bazarebe no kubushomeri bwugatije urubyiruko cyane cyane Rwanda, Uganda , Burundi n ahandi muri East Africa kuko byo insecurity bizateza ishobora kuba mbi cane kurusha amasasu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?