BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > I Goma, imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO imaze kugwamo 5

I Goma, imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO imaze kugwamo 5

admin
Last updated: July 26, 2022 12:09 pm
admin
Share
SHARE

UPDATE: Patrick Muyaya Umuvugizi wa Leta ya Congo yavuze ko imyigaragambyo ikomeje kubera i Goma yamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 5, abagera kuri 50 barakomeretse.

Hari amakuru avuga ko abapfuye mu myigaragambyo bashobora kurenga bariya.

 

Kuri uyu wa Kabiri i Goma, muri Kivu ya Ruguru hakomeje imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za UN, MONUSCO, ku wa Mbere abigaragambya basahuye ibikoresho byose biri ku cyicaro gikuru cy’izi ngabo. Nyuma y’ibyo bikorwa MONUSCO yasohoye itangazo ribyamagana.

Bamwe mu bigaragambya batawe muri yombi n’ingabo za MONUSCO

Itangazo rigenewe Abanyamakuru, ingabo za MONUSCO zivuga ko zamaganye ibikorwa byibasiye inyubako zayo i Goma rigasaba abaturage gutuza.

Itangazo ryandikiwe i Kinshasa rivuga ko MONUSCO yamaganye yivuye inyuma ibikorwa by’urugomo byibasiye icyicaro cyayo i Goma, muri Kivu ya Ruguru, bikaba byakozwe n’abasahuzi bitwikiriye imyigaragambyo, kandi iyo myigaragambyo ikaba yari yamaganywe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma.

MONUSCO ivuga ko ihangayikishijwe n’ibikorwa byabaye nyuma y’amagambo mabi akangurira abantu gukora urugomo akaba avugwa n’abantu cyangwa udutsiko tw’abantu tugambiriye kwangisha abaturage Umuryango w’Abibumbye.

Biriya bikorwa byo ku wa Mbere, MONUSCO ivuga ko banyuranye n’amasezerano ashyiraho ziriya ngabo yasinywe hagati y’Umuryango w’Abibumbye (UN), na Leta ya Congo yiswe SOFA, ndetse anyuranije n’Amasezerano ateganya ubudahangarwa bw’Umuryango w’Abibumbye yo mu 1946.

Intumwa Nkuru Idasanzwe yungirije Umuyobozi wa ziriya ngabo, akaba ashinzwe ibikorwa, ndetse akaba n’umuyobozi w’agateganyo wa buriya butumwa, Khassim Diagne yasabye amahoro n’ituze.

Ati “Ibikorwa by’i Goma ntabwo byemewe ndetse nta n’umusaruro byatanga.”

Yavuze ko ingabo za MONUSCO zifite inshingano zahawe n’Akana k’Umutekano ka UN zo gufasha inzego za Leta kurinda umutekano w’abasivile.

MONUSCO kandi ngo ifatanya n’abasivile mu gushyigikira ingabo za Leta mu bikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Abari muri ubu butumwa bwa UN, banafasha ubuyobozi bwa Congo mu bikorwa bigamije kongera guhambaraga Leta no kuyigarurira icyizere.

Diagne yagize ati “Ntabwo ari mu mvururu no mu bikorwa bibi, cyangwa mu macakubiri tuzabasha kugera ku mutekano urambye, n’amahoro.”

MONUSCO yasabye ubuyobozi wa Congo, abanyepolitiki, imiryango itari iya Leta, n’abandi bose bafite ubushobozi muri kiriya gihugu kwamagana ibikorwa by’ubusahuzi byabereye i Goma.

Ubuyobozi bwa MONUSCO buvuga ko bukomeje inshingano zabwo no gukomeza gukorera hamwe n’inzego za Leta ku rwego rw’Igihugu no kurwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru mu gushaka amahoro n’umutekano.

Abigaragambya bo basaba ingabo za MONUSCO guhambira zikagenda kuko mu myaka 22 zimaze mu Burasirazuba bwa Congo nta gihe intambara zahagaze, n’ubwicanyi.

Bashinja MONUSCO gukorana n’imitwe irwanya Leta ya Congo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Pingback: I Goma, imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO imaze kugwamo 5 - Hano News
  • Pingback: Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 15 – Officiel – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
Mu mahanga

Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?