Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko wafatiwe mu cyuho atetse ikiyobyabwenge cya kanyanga yakoreraga mu murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yemera icyaha avuga ko yagikoraga akanagicuruza kugira ngo abone amafaranga.
Uyu mugabo wamaze gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ikaba yanashyikirijwe ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye ku wa 11 Ugushyingo 2024 kugira ngo na bwo buyishyikirize Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Ni mu gihe uyu mugabo yafashwe mu cyumweru gishize tariki 08 Ugushyingo 2024 asanzwe iwe mu rugo aho atuye mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Muyogoro mu murenge wa Huye.
Ubwo yafatwaga, yari amaze kwarura litiro 20 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, mu gihe indi yari akiyitetse ategereje ko ishya ngo ayarure.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo: “Mu ibazwa rye, yemera ko yari arimo guteka Kanyanga kandi ko yayigemuraga ahitwa mu Matyazo kuyigurisha ngo abashe kubona amafaranga, abisabira imbabazi.”
Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 11 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.