Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda basabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge biba intandaro y’ubujura n’ibindi byaha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge muri iyo ntara.
Babigarutseho mu kiganiro cy’ubukangurambaga cyo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bagiriye kuri Radio Salus, aho bibukije abaturage bose muri rusange ko ukora n’ukoresha ibinyobwa bitemewe, nyuma yo kugirwaho ingaruka nabyo, anabihanirwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera muri iyi ntara, CIP Hassan Kamanzi, yaburiye abakora n’abakoresha ibinyobwa bitemewe kubireka, avuga ko bifatwa nk’ibiyobyabwenge ndetse ko ubifatanwe abihanirwa hakurikijwe itegeko.
Yagize ati “Icyo Polisi isaba abaturage ni ukureka no guhagarika gukoresha ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bishyira mu kaga ubikoresha. Duhora dusaba abaturage kubyirinda kuko bigira ingaruka zikomeye ku bikoresheje, ariko nanone ugaragaye abikoresha ntaba inshuti y’itegeko, arabihanirwa rwose.”
Yakomeje asaba abantu bakora ibyo binyobwa bitemewe kubyirinda bitewe n’uko ufashwe cyangwa ubifatanwe abihanirwa ndetse akanacibwa amafaranga.
Ati “Muri iki gihe hari abantu barimo gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge utamenyera amazina. Polisi rwose imaze igihe ibimena, ariko icyo dusaba ababikora ni ukubireka bagashaka ikindi bakora kuko ubikora agamije kubigurisha, ndetse n’ubifatanwe bose barahanwa ndetse bakanacibwa amafaranga. Mu kwirinda izo ngaruka rero, inama twagira abo bantu ni iyo guhagarika kubikora.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yasabye abatuye iyo ntara ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha ndetse bakanabihanirwa.
Yagize ati “Dusaba abaturage bose kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge yaba ibisembuye ndetse n’ibidasembuye kuko ni bibi. Ikindi ni uko bigira ingaruka ku babikoresha. Ubu abantu basigaye barwara indwara z’imitima n’izindi kubera ibyo binyobwa biba byakozwe mu bintu bitujuje ubuziranenge. Inama rero iruta izindi ni ukubyirinda.”
Ibi bibaye nyuma yuko tumwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, turimo Huye, Nyanza na Nyamagabe, abaturage bahatuye bakomeje gutaka basaba ko ibinyobwa birimo kuhakorerwa bitujuje ubuziranenge bizwi ku mazina ya Manura ijipo, Umuhemu, Makwangwara n’andi byahagarikwa.
Abaturage basaba ko ibyo binyobwa byahagarikwa kuko biteza umutekano muke muri bo aho usanga ababinyweye batakaza ubwenge, bakiba bagenzi babo ndetse bakanateza imirwano mu miryango yabo.
