Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku butaka bwa Cambodia mu duce two ku mupaka, ndetse ibyo bitero byakurikiwe n’imirwano ikaze hagati y’impande zombi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Ukuboza, Igisirikare cya Thailand cyatangaje ko umusirikare umwe wabo yapfuye abandi batanu barakomereka, ndetse bikomeretsa abasivili batatu muri Cambodia.
Impande zombi zikomeje gushinjanya kuba nyirabayazana w’intambara ndetse itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’ingabo za Thailand, Maj Gen Winthai Suvari, yavuze ko bohereje indege z’intambara mu kirere kugira ngo zihagarike ibitero bya Cambodia, nyuma y’uko umusirikare wayo yiciwe mu Ntara ya Ubon Ratchathani.
Thailand yavuze ko abasirikare ba Cambodia ari bo batangiye bagaba ibitero nubwo Cambodia ibihakana yivuye inyuma.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Facebook, Cambodia yavuze ko ingabo za Thailand ari zo zatangije ibitero mu rukerera, bigakurikirwa n’ibikorwa by’iterabwoba n’ubushotoranyi.
Ibi bitero bibaye nyuma y’umunsi habaye indi mirwano y’akanya gato mu gace ka Phu Pha Lek–Phlan Hin Paet Kon ko mu Ntara ya Sisaket, aho impande zombi zashinjanye gutangiza imirwano.
Icyo gihe Thailand yavuze ko amasasu yaturutse muri Cambodia yakomerekeje abasirikare bayo babiri bituma habaho kwihorera.
Ibi bitero bibaye bikurukira amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’impande zombi agizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi k’Ukwakira, yasinywe nyuma y’imirwano ikaze yo muri Nyakanga yaguyemo abantu 48, abandi 300,000 bavanwa mu byayo.
Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Anutin Charnvirakul, kuri uyu wa Mbere yavuze ko igihugu cye kitifuza imirwano, ariko ingabo ziteguye gufata ingamba ngo harindwe umutekano mu gihe na Cambodia yemeje ko nta mirwano ishaka.
