Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20 uteganyijwe ku ya 5 Nzeri 2025.
Uyu muhango ngarukamwaka usanzwe ubera mu Karere ka Musanze, uzaba nyuma y’uko mu 2024 wasubitswe kubera icyorezo cya virusi ya Marburg.
Muri Nzeri 2024 nibwo RDB, yari yatangaje ko abana b’Ingagi 22 bagombaga guhabwa amazina mu muhango wari utegerejwe ku itariki ya 18 Ukwakira 2024.
RDB ivuga ko ibi birori biba buri mwaka, bishimangira umuhate w’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije, rwatangaje ko ibi birori bizabera i Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko bisanzwe.
Kwita Izina abana b’Ingagi, bisanzwe byitabirwa n’abaturutse mu bice binyuranye by’Isi, barimo ibyamamare mu ngeri zinyunye nko mu mupira w’amaguru, muri Politiki, muri sinema ndetse no mu myidagaduro. Kuva hatangira uyu muhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi, hamaze kwitwa amazina abana b’Ingagi 395.