BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

sam
Last updated: July 24, 2025 3:21 pm
sam
Share
SHARE

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo we wafatiriwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, we na Me Katisiga Rusobanuka Emile baregwa mu rubanza rumwe, bagizwe abere.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza, rwagize abere aba bombi baregwaga mu rubanza rumwe bari bajuririye uru rubanza nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwabakatiye igihano cy’imyaka itanu.

Muhizi Anatole yavuzwe cyane muri Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke, akamugezaho ikibazo cy’ibyo yitaga akarengane yakorewe na Banki Nkuru y’u Rwanda

Icyo gihe Muhizi yavugaga BNR yafatiriye umutungo we w’inzu yari yaraguze n’Umukozi wayo witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, akaza kwiyambaza Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rukamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya BNR.

Nyuma yaje kuregwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, urubanza yaregwaga hamwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza rwagize abere aba bombi mu rubanza rw’ubujurire dore ko bari babanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Muhizi Anatole wari ufungiye mu Igororero rya Muhanga, Urukiko rwategetse ko afungurwa nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, mu gihe Me Katisiga Rusobanuka Emile we wari ukurikiranwe ari hanze, na we yagizwe umwere.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, aho bwavugaga ko yakoresheje nimero za telefoni z’umuntu zimwanditseho, agasaba icyangombwa cy’uko uwo muntu ari ingaragu kandi nyamara yari yarashyingiwe, akagihabwa.

Me Katisiga Rusobanuka Emile we yashinjwaga ko gukoresha icyo cyangombwa, akagikoresha mu rubanza yasabaga ko cyamunara y’inzu yari yaraguzwe na Muhizi ihagarikwa, inzu Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashakaga guteza cyamunara

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo…

M23 na Wazalendo byongeye gukozanyaho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana…

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike…

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
Ubutabera

Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?