BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

admin
Last updated: November 13, 2025 5:13 am
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa muri Sitasiyo za Lisansi mu Rwanda, aho aya yibwe sitasiyo icyenda.

Aba batawe muri yombi nyuma y’ibirego bitandukanye RIB yagiye yakira biva kuri sitasiyo za Lisansi zagiye zibwa.

Abafashwe ni Nsabimana Straton ari nawe muyobozi w’agatsiko kagizwe na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul, aho bashukaga umukozi utanga lisanse, bakamwaka telefone bishyuraho hanyuma bagahindura umubare w’ibanga.

Uko ubu bujura bwakorwaga

Iperereza rya RIB ryagagaje ko abaregwa bajyaga kuri sitasiyo za esanse, bamara kunywesha bakishyura amafaranga atangana na lisanse bahawe. Umukozi wo kuri sitasiyo yahitaga abibona akababwira ko bohereje atuzuye, nuko bakamusaba telefoni ye kugirango birebere neza ko ibyo avuga ari ukuri, ariko ari amayeri yo kugirango abahe iyo telefoni bishyuraho.

Umwe muri aba yifashishije mudasobwa babaga bitwaje mu modoka agahitaga anyura ku muyoboro wa MTN ukoreshwa n’abafite kode zo kwishyuriraho za MoMo Pay (MTN MoMo Business Partner Portal), hanyuma bagashyiramo kode yo kwishyuriraho ya sitasiyo ariko bakemeza ko bibagiwe umubare w’ibanga (Forgot Password).

Icyo gihe sisiteme yahitaga ibaha ijambo ry’ibanga (One Time Password) kuri ya telefoni bahawe numukozi wa sitasiyo ya lisanse bakabona uburenganzira (Access) bwo guhindura wa mubare w’ibanga (Password).

Nyuma yo guhindura umubare w’ibanga bahitaga biyoherereza (kuri numero yabo) amafaranga bashaka bakoresheje application ya (MTN MoMo Business Partner Portal) bitabasabye kuba bafite simcard yo kuri sitasiyo (Physical Simcard).

Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga yose hamwe angana na 17,980,641frw kuri sitasiyo 9 zihereye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na Huye.

Bakurikiranweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

RIB irasaba abakozi b’amasitasiyo ya lisanse kugira amakenga bagashishoza, bakirinda umuntu ubusaba telefoni bishyuriraho ngo ayifate mu ntoki, kuko iyo niyo ntandaro y’ubwambuzi bushukana.

Iranaburira abafite imigambi y’uburiganya nk’ubu kuyihagarika kuko ubushobozi bwose bwo kuyitahura bagafatwa, bagahanwa buhari.

Icyaha cyo kujya cyangwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000frw).

Icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000frw).

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

2 Min Read
Ubutabera

Djihad akurikiranyweho ibyaha 9

1 Min Read
Ubutabera

Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana wavuze ko yibye inkoko y’abaturanyi

2 Min Read
Ubutabera

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga batawe muri yombi

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?