BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

admin
Last updated: January 16, 2026 1:57 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse igisasu cyo mu bwoko bwa grenade, cyahise gitegurwa kikanakurwaho ntawe kigizeho ingaruka.

Iki gisasu cyabonetse hafi y’Urwunge rw’Amashuri (G.S/Groupe Scolaire) rwa Kayanga, mu Mudugudu wa Kigabiro mu Kagari ka Kigabiro muri uriya Murenge wa Rutunga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, avuga ko iby’iki gisasu byamenyekanye ubwo abaturage batangaga amakuru bavuga ko hari Grenade ibonetse mu murima wo muri kariya gace.

Yavuze ko cyabanje kubonwa n’abaturage bariho batashya inkwi, ariko ko kitari kiri mu butaka. Ati “Byagaragaraga ko cyarengewe n’ibyatsi ariko ukurikije uko hameze ni icya cyera.”

Ati “Polisi dufatanyije n’izindi nzego twagezeyo koko dusanga ni igisasu, ubwo icyakurikiyeho ni uburyo bwo kugitegura dufatanyije na Engineering Brigade ya gisirikare.”

CIP Gahonzire Wellars avuga ko iki gisasu cyahakuwe neza. Ati “Ntawe cyangije, ntawakomeretse cyangwa se ngo ahaburire ubuzima. Byagenze neza.”

mu bice binyuranye mu Gihugu kubera amateka y’Igihugu cy’u Rwanda cyanyuze mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abarimo igisirikare cya Leta ya cyera, cyagendaga kinatega ibisasu mu bice bitandukanye.

Ati “Ni ibisasu biba byaragiye bitakara hirya no hino cyera, ngira ngo nk’uko muzi amateka y’Igihugu cyacu, Igihugu kiba cyarabayemo intambara, kuba rero hari ibisasu biba byaragiye bitakara hirya no hino, ntabwo byaba bitangaje, n’iki rero ni ko byagenze.”

CIP Gahonzire Wellars avuga ko ibi bigaragazwa no kuba kiriya gisasu cyari cyarashaje cyane, bikaba bigaragara ko ari icyo muri ibyo bihe.

Avuga ko bitewe n’ariya mateka u Rwanda rwanyuzemo, bishoboka ko hari ahakiri ibisasu nk’ibi, bityo ko aho bishobora kuboneka, abantu badakwiye gukuka umutima bumva ko bihungabanyije umutekano.

Ati “Ahubwo abaturage tubagira inama yo kugira amakenga mu gihe babonye ikintu batazi cyane cyane kiganisha mu kuba cyaba igisasu, kuko abaturage b’u Rwanda tunashimira ko bagira amakenga iyo babonye ikintu nk’icyo, bakomeze rero ugize icyo abona agire amakenga yo kuba yagikinsha cyangwa yagikoraho, ahubwo ahite ahamagara inzego z’umutekano kugira ngo zigikureho.”

CIP Gahonzire Wellars avuga ko ahenshi haboneka ibisasu mu bice binyuranye by’Igihugu, abaturage baba babigizemo uruhare, akabasaba gukomereza aho.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa…

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara y’Amerika na Iran

Minisitiri w'Imari n'Ingenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko hari ingamba Leta y'u Rwanda…

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa…

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani…

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

1 Min Read
Mu Rwanda

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

2 Min Read
Mu Rwanda

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

3 Min Read
Mu Rwanda

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?